skol
fortebet

Ibihembo byiyongereye ku makipe azitwara neza mu irushanwa ry’Agaciro

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Imikino y’irushanwa ry’Agaciro Football Tournament igiye kuba ku ncuro yaryo ya kane iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatanu, izakinirwa kuri Stade Amahoro i Remera.

Sponsored Ad

Ni irushanwa rizitabirwa n’amakipe ane yitwaye neza muri shampiyona y’umwaka w’ikimikino ushize.

Aya arimo Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona igomba guhura na Police FC yasoje shampiyona ku mwanya wa kane, mu gihe APR FC yarangije shampiyona ku mwanya wa kabiri igomba kwisobanura na Mukura VS yarangije shampiyona ku mwanya wa gatatu.

Ikipe izegukana iki gihembo izahabwa akayabo ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, iyabaye iya kabiri ihabwe miliyoni imwe n’igice na ho iya gatatu ihabwe ibihumbi magana atanu.

Ni mu gihe Rayon Sports yari yegukanye iri rushanwa umwaka ushize yahawe miliyoni ebyiri, na ho APR FC yari yabaye iya kabiri igacyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Hazanahembwa kandi umukinnyi mwiza w’irushanwa uzahabwa 150,000Rwf, na ho uwatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa ahembwe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Bitandukanye no mu mwaka ushize aho Kevin Muhire wari wabaye umukinnyi w’irushanwa na Bimenyimana Caleb wari watsinze ibitego byinshi bari bahawe amatike ya Rwanda Air yo gutemberera aho bifuza mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa