skol
fortebet

Ibisambo bifite intwaro byinjiye mu rugo rwa Casemiro yagiye mu kazi biramwiba karahava

Yanditswe: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Casemiro ukina hagari mu ikipe ya Real Madrid yatewe n’ibisambo ubwo yari mu kibuga ahanganye na Atletico Madrid,biramwiba biramucucura bititaye ko umugore we n’umwana we bari mu nzu.

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ibi bisambo byinjiye mu nzu ya Casemiro I Madrid nijoro byitwaje intwaro,biramwiba karahava.

Polisi yemeje ko ibi bisambo byinjiye mu nzu ya Casemiro iherereye mu gace kitwa La Moraleja gaherereye mu majyaruguru ya Madrid,bica mu idirishya biriba.

Muri Kamena,nabwo ibisambo byitwaje intwaro byinjiye mu rugo rwa Alvaro Morata n’umugore we Alice Campello,bitwara ibintu by’agaciro bari batunze gusa ntacyo byatwaye uyu mugore n’impanga zabo 2 ndetse n’umukozi.

Kugeza ubu Polisi ntirabasha gutangaza agaciro k’ibintu ibi bisambo byibye Casemiro w’imyaka 27 ndetse nibyo yibwe ntibyatangajwe.

Ubujura bukorerwa abakinnyi iyo batari mu rugo bukomeje kwiyongera kuko abakinnyi 15 bakina muri Espagne bamaze kwibwa.

Abakinnyi bamaze kwibwa ni Gerard Pique, Karim Benzema, Jordi Alba, Alvaro Morata, Kevin-Prince Boateng, Arthur Melo, Joaquin,William Carvalho, Ezequiel Garay, Gabriel Paulista, Ramiro Funes Mori,Geoffrey Kondogbia na Casemiro.

Nyuma yo kunganya 0-0 na Atletico Madrid,Casemiro yavuye ku kibuga Wanda Metropolitano igitaraganya,aherekezwa n’abapolisi mu rugo rwe ndetse bamugeza ku biro ajya gutanga ikirego nkuko AS yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa