skol
fortebet

Ibyamamare birimo na Barack Obama boherereje ubutumwa Tiger Woods warokotse impanuka ikomeye

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Abantu batandukanye barimo uwigeze kuyobora Amerika Barack Obama bagiye bohereza ubutumwa bwabo kuri Tiger Woods bwo gukira vuba nyuma y’amasaha make uyu mukinnyi ukunzwe na benshi muri golf akomerekeye mu mpanuka y’imodoka ikomeye.

Sponsored Ad

Ku munsi wo kuwa kabiri tariki ya 23 nibwo hasakaye amakuru avuga ko icyamamare mu mukino wa Golf Tiger Woods yakoze impanuka ikomeye n’imodoka ye yaratwaye mu ntara ya Los Angeles.

Abashinzwe umutekano n’ubutabazi bavuze ko imodoka yangiritse bikomeye kuko na Tiger ubwe yatwawe n’imbangukirangutabara yakomeretse bikomeye ku maguru no mu maso bishobora no gutuma yabura ubuzima.

Bamwe mu bakunzi be barimo na Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse ubutumwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yihanganisha umuryango wa Tiger Woods amusabira gukira vuba ndeste ko bari kumusengera. Yagize ati ’’Ndohereza amasengesho yanjye kuri Tiger Woods n’umuryango we muri iri joro dore ndakwifuriza gukira vuba. hari ibyo twize mumyaka yashize, ntabwo bigomba kubaho ukundi Tiger nasohoke.’’

Obama ni umufana ukomeye wa golf yakinnye na Tiger muri Gashyantare 2013 mugihe cyibiruhuko yararimo icyo gihe ubwo yerekeza muri West Palm Beach, FL. Barack w’imyaka 58 yanagaragaje ubukana bwa Tiger bukomeye n’ubushobozi bwo kugaruka nkuko yabyanditse kuri Twitter.

Ibindi byamamare bashenguwe imitima n’impanuka ya Tiger Woods harimo Serena Williams umukinnyikazi ukomeye muri Tenis, umuhanzikazi Janet Jackson, Umukinnyikazi Lindsey Vonn, Jada Pinkett Smith, Umukinnyi w’Intoki ya Basketball Karl Anthony Town.

Abakinnyi batandukanye abahanzi barimo kugenda bohereza ubutumwa bwo kwihanganisha cyane uyu mukinnyi w’icyamamare w’imyaka 45 wakoze impanuka ikomeye. Kuko abayibonye batari baziko akiri muzima kubera uburyo imodoka yari yabaye.

Abashinzwe ubutabazi bahageze bamukuramo ahita ashyirwa mu modoka y’ingoboka (Ambulance) ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Harbour-UCLA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa