skol
fortebet

Ibyo Zlatan Ibrahimovic yakoreye umufana wa Los Angeles FC byatangaje benshi mu bakunzi ba ruhago

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic ukinira ikipe ya LA Galaxy muri MLS yatunguye benshi mu batuye isi ubwo yasohokaga mu kibuga iyi kipe ye imaze gutsindwa umukino wa ½ na Los Angeles FC,arangije afata igitsina cye acyereka umufana w’iyi kipe.

Sponsored Ad

Ubwo yari amaze gutsindwa ibitego 5-3 na LA FC,Zlatan Ibrahimovic yahuye n’umufana w’iyi kipe yabatsinze arangije ahita afata igitsina cye amuvugiriza induru.

Zlatan ntiyigeze asobanura impamvu yafashe igitsina cye akanatuka umufana wa Los Angeles FC gusa benshi babyibajijeho ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’aya mashusho arakwirakwizwa cyane.

Zlatan usanzwe avuga amagambo yuzuyemo ubwiyemezi,yavuze ko nava muri shampiyona ya MLS izahita isubira inyuma.

Yagize ati “Bavuze ibintu byinshi.Ntabwo namusuzuguye ariko biriya ni nk’imyitozo kuri njye.Iyo nza kuguma muri shampiyona ya MLS byari kuyungura kuko isi yose yari kuyireba.Nintahaguma ntawe uzibuka MLS icyo aricyo.”

Amasezerano ya Ibrahimovic na LA Galaxy azarangira mu mezi ari imbere ndetse ngo ashobora kutazayongera kuko yifuza gusezera kuri ruhago cyangwa akagaruka muri shampiyona ya Serie A yatwayemo ibikombe 4.

Nyuma yo gutsinda ibitego 31 muri MLS,ikipe ya Napoli irifuza gusinyisha Zlatan Ibrahimovic kugira ngo ayifashe kubona ibitego.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa