skol
fortebet

Icyamamare Kobe Bryant n’umukobwa we bashyinguwe mu muhezo

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Rurangiranwa mu gukina Basketball ku Isi, Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna bahitanywe n’impanuka y’indege hagapfiramo abandi bantu barindwi, bashyinguwe mu muhezo mu muhango wabereye i Calfonia muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Nkuko Newyork Post ibitangaza, nta muntu numwe wari wemerewe gufotora cyangwa se gufata amashusho. Iki ni icyemezo cyatanzwe n’umugore we Vanessa n’umuryango we.

Yavuze ko impamvu ari uko birinze ko hagera abantu benshi ndetse n’abanyamakuru benshi bigatuma badashyingura ababo mu cyubahiro.

Bashyinguwe ahitwa Pacific View Memorial Park mu gace ka Corona del Mar.

Ku wa 24 Gashyantare 2020 nibwo hazaba umunsi rusange wo kwibuka no kuzirikana byihariye Kobe n’umukobwa we, ni umuhango uzabera mu nyubako ya Staples Center.

Kobe na Gianna bashyinguwe n’abo mu miryango y’abo gusa. Ni nyuma y’ibyumweru bibiri bishize baguye mu mpanuka y’indege.

Amakuru yose y’uko byagenze yari mu mpapuro zo kwa muganga zisobanura iby’urupfu zatanzwe n’ibitaro by’i Los Angeles.

Izi mpapuro zigaragaza ko urupfu rwa Bryant na Gianna rwabaye ako kanya kandi rugaterwa n’impanuka y’indege yo ku wa 26 Mutarama yabereye mu misozi ya Calabas.

Abandi bantu barindwi baguye mu mpanuka y’indege yarimo Kobe Bryant bashyinguwe kuri uyu wa Mbere barimo umutoza wa Basebal John Altobelli, umugore we Keri ndetse n’umwana wabo Alyssa.

Abantu benshi bari bakoraniye muri stade ya Angel mu Mujyi wa California bibuka uyu muryango.

Altobelli w’imyaka 56 y’amavuko yapfanye n’umukobwa we ndetse n’umugore we mu mpanuka itararokotsemo umuntu n’umwe mu bantu 9 bari bayirimo

Kobe Bryant ari ku ruhembe mu mazina y’abakomeye muri iki gihugu kubera kuba umuhanga muri Basketball, hari n’abari gusaba ko ikirango cya NBA cyagirwa ifoto ya Kobe Bryant.

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku Isi.

Yasize umugore we Vanessa Laine n’abana batatu b’abakobwa; Bianka Bella Bryant, Capri Kobe Bryant na Natalia Diamante Bryant w’amezi arindwi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa