skol
fortebet

Idris Elba niwe watowe nk’umugabo ukurura abagore mu bantu bari ku isi bose [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

Umwongereza witwa Idris Elba usanzwe akina amafilimi niwe watowe n’ikinyamakuru People Magazine nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi bose ku isi.

Sponsored Ad

Mu rutonde rw’abagabo 100 iki kinyamakuru cyakoze,uyu mugabo w’imyaka 46 niwe wanikiye abandi,atorwa nk’umugabo ukurura abandi bose.

Uyu mwirabura uvuka kuri se ukomoka muri Ghana na nyina uvuka muri Sierra Leone,yigaranzuye ubundi byamamare bizwiho gukundwa n’abagore nka David Beckham,Cristiano Ronaldo n’abandi benshi.

Idris Elba ni umwe mu ba star ba Hollywood bazwi cyane kubera ukuntu azi kwigana imivugire y’abantu bitewe n’igihugu bakomokamo.

Idris Elba yabaye umugabo wa 33 utowe n’iki kinyamakuru,nyuma y’amazina akomeye nka Blake Shelton, Adam Levine, Denzel Washington na George Clooney.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Elba yavuze ko nawe hari igihe yireba mu ndorerwamo akabona ko ari mwiza.

Yagize ati “Nirebye mu ndorerwamo,ndavuga nti “uri mwiza cyane ndetse urakurura abagore uyu munsi.”Mbabwije ukuri ibi bintu byanshimishije cyane.Byantunguye.”

Elba yasohotse ku gifubiko cy’iki kinyamakuru ndetse benshi bemeranyije n’iki kinyamakuru ugereranyije n’impaka zavutse ubwo hatorwaga Dwayne Johnson muri 2016.

Idris Elba afite abana babiri barimo umukobwa w’imyaka 16 n’umuhungu w’imyaka 4,ku bagore 2 batandukanye ndetse kuri ubu aritegura kurushinga n’umukunzi we witwa Sabrina Dhowre.

Idris Elba yakinne filimi nyinshi zirimo Mandela: Long Walk to Freedom, Pacific Rim, Beast of No Nation, several Marvel Universe’ Avenger films, Prometheus,n’izindi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa