skol
fortebet

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry Henry na Patrice Evra bahuriye ku mukino wa NBA All stars [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje ari kumwe n’abakinnyi baciye ibintu muri Premier League barimo Patrice wakiniye Manchester United na Thierry Henry wakiniye Arsenal,ubwo yari yitabiriye umukino wa Basketball uhuza ibyamamare bikina muri NBA.

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda cyane ikipe ya Arsenal,yifotoje ari kumwe n’ibi byamamare bahuriye muri NBA All Stars yabaye ku cyumweru taliki ya 17 Gashyantare 2019, ibera mu mujyi wa Charlotte aho ikipe ya Lebron James yatsinze iya Giannis Antetokounmpo amanota 178 kuri 164.

Nyakubahwa Paul Kagame n’umuryango we basanzwe ari abakunzi b’iyi shampiyona ya Basketball ikunzwe ku isi ya NBA.

Perezida Kagame afitanye umubano mwiza n’abayobozi ba NBA ndetse mu mwaka ushize niwe wafunguye NBA junior League mu Rwanda ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors washoye amafarnaga mu gufasha abana b’Abanyarwanda gukina Basketball.


Ibitekerezo

  • Harya ibi nabyo ni leta iba yakodesheje indege?

    @kamanzi umva bro His excellence yifitiye private jet yiwe so no need yo gukodesha indege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa