skol
fortebet

Ifoto ya Lionel Messi ari kwihanagurira inkweto yaciye ibintu

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kizigenza Lionel Messi uherutse gufata umwanzuro wo kuguma muri FC Barcelona yatunguye benshi kubera ukuntu yagaragaye ari kwihanagurira inkweto kandi aherutse kwinjira mu bakinnyi 4 gusa batunze miliyari y’amadolari.

Sponsored Ad

Ifoto ya Leo Messi arimo guhanagura inkweto yakinishije iri kuvugisha abantu batari bake, aho bamwe bamushimiye cyane ukuntu yicishije bugufi kandi aherutse kuzuza miliyari y’amadolari agera ikirenge mu cya Cristiano Ronaldo wabikoze mu mezi make ashize.

Iyo foto ikaba yafashwe ku munsi w’ejo hashize nyuma y’umukino wa gicuti Fc Barcelona yakinnye na Girona ikayitsinda ibitego 3-1 birimo bibiri by’uyu kizigenza na Coutinho wafunguye amazamu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Rutahizamu wa FC Barcelone akaba na Kapiteni wayo, Lionel Messi, yatangaje ko azakinira FC Barcelone mu mwaka utaha w’imikino nyuma y’iminsi 11 atangaje ko yifuza kuyivamo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka, yahisemo kuguma muri FC Barcelone nyuma y’uko abwiwe ko uburyo bumwe bwatuma ayivamo ari uko ikipe imushaka yakwishyura miliyoni 700 z’amayero ziri mu masezerano.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Goal, Messi yagize ati “Perezida w’ikipe yambwiye ko uburyo bumwe bwo kuyisohokamo ari uko hishyurwa miliyoni 700 z’amayero ziri mu masezerano.

Ibyo ntabwo byashoboka.Ubundi buryo bwari buhari kwari ukujya mu rukiko. Ntabwo najya mu rukiko mpanganye na FC Barcelone kuko ni ikipe nkunda yampaye buri kimwe kuva mpageze.

Ni ikipe y’ubuzima bwanjye, ubuzima bwanjye nabwubakiye hano.”

Messi yahishuye ko yari amaze umwaka atekereza kuva muri FC Barcelone kandi yagowe n’umwaka ushize w’imikino haba mu kibuga, mu myitozo no hanze y’ikibuga.
Yemeje ko agiye gukinira FC Barcelone kugeza amasezerano ye arangiye mu mpeshyi ya 2021.

Lionel Messi ukomoka muri Argentine, yageze muri FC Barcelone muri 2001,atangira gukina mu ikipe nkuru mu 2004.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa