skol
fortebet

Ikintu gitangaje amabandi yashakaga kwiba Ozil na Kolasinac cyamenyekanye

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

Ku munsi wo kuwa Kane nibwo amabandi yari yitwaje ibyuma yateze imodoka yarimo Mesut Ozil na Sead Kolasinac kugira ngo abambure amasaha yabo bari bitwaje gusa akomwa mu nkokora n’uyu myugariro wakoze umubiri.

Sponsored Ad

Nkuko amashusho yakwirakwijwe hirya no hino yabigaragaje,aya mabandi 2 yari kuri za moto yategeye Ozil na Kolasinac ku muhanda werekeza kuri restaurant y’abanya Turkia.

Mesut Ozil asanzwe azwiho gutunga amasaha ahenze cyane kuko mu mwaka ushize aherutse kugura isaha yo mu bwoko bwa Rolex yitwa “Invincible” yatanzeho akayabo k’ibihumbi 30,000 by’amapawundi.Afite kandi igura ibihumbi 6 by’amapawundi yitwa Cyrus Kuros gusa ntibiramenyekana iyo abajura bashakaga kwiba.

Aba bajura bategeye aba bakinnyi ku rugo rwa Kolasinac ruherereye ahitwa Childs Hills ahagana saa 5:00 z’umugoroba kuwa kane w’iki cyumweru,bahita babwira Ozil ngo nabahereze vuba na bwangu isaha ye.

Kolasinac yahise asohoka ahangana nabo mu gihe Ozil n’umugore we Amine ndetse na Bella wa Kolasinac basigaye mu modoka bafite ubwoba.

Aba bajura bakimara gusubira inyuma bateye amabuye imodoka y’aba bakinnyi bahungira kuri restaurant y’abanya Turkia.

Nta muntu n’umwe bambuye isaha muri aba bantu uko ari 4 ndetse aba bakinnyi biteguye gukina mu mukino Arsenal izahuramo na Lyon.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa