skol
fortebet

Ikipe ikomeye I Burayi yiyemeje guha Sergio Ramos ibyo ashaka ngo ayerekezemo avuye muri Real Madrid

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri guhangana no kugumana umuyobozi wayo mu kibuga Sergio Ramos ugiye kurangiza amasezerano aho ikipe ya PSG yiyemeje kumuha ibyo ashaka byose kugira ngo ayerekezemo anayifashe kwegukana UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Real Madrid imaze iminsi iganiriza Ramos ngo yongere amasezerano gusa uyu mukinnyi ari kubagora aho ari kubasaba ko bamuha amasezerano y’igihe kinini ndetse bakanamwongerera umushahara.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa biravuga ko PSG yiyemeje guha Ramos icyo ashaka cyose kugira ngo ayerekezemo mu mpeshyi itaha.

Amakuru avuga ko Sergio Ramos yifuza ko Real Madrid imwongerera amasezerano y’imyaka 2 ariko yo irifuza kumuha amasezerano y’umwaka umwe.

Ibi Real Madrid yanze gukorera Ramos ngo PSG yemeye kubimuha ndetse ikamuha akayabo k’amafaranga kugira ngo ayerekezemo.

Umuyobozi wa Siporo wa PSG,Leonardo ngo yiyemeje gushaka Ramos mu kwezi kwa mbere ariko ngo bishobora kutamworohera kubona uyu mukinnyi w’imyaka 34 kuko ngo ntiyakwemera kurangiza nabi imyaka 15 amaze muri Real Madrid.

Real Madrid ntikunda kugumana abakinnyi bafite imyaka iri hejuru ya 30 ariyo mpamvu benshi bemeza ko Florentino Perez atazamwongerera amasezerano.

Mu minsi ishize,Zidane yabwiye abanyamakuru ko Ramos ari umukinnyi mwiza wa Real Madrid ndetse yifuza ko yazasoreza umupira muri iyi kipe.

Yagize ati “Ramos aracyari umukinnyi wacu.Amaze imyaka myinshi hano ashobora no gusoreza umupira hano.Niko mbitekereza kandi nzabihagararaho.”

Uyu myugariro uri mu beza ku isi azasoza amasezerano muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 ariyo mpamvu umutoza we Zidane asaba perezida w’ikipe kwicarana n’uyu mukinnyi akamwongerera amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa