Kigali
dnd

Ikipe y’igihugu cya Uganda nayo yanyagiwe n’ikipe y’igihugu cya Tanzania

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 24 March 2019 Yasuwe: 3007

Ikipe y’igihugu ya Tanzania ibaye igihugu cya kane gituranye n’u Rwanda gikatishije itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, nyuma yo kunyagira Imisambi ya Uganda ibitego 3-0.



Ni umukino usoza itsinda I mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika waberaga kuri Stade y’igihugu ya Tanzania iherereye i Dar Es Salaam.

Uganda Cranes ntacyo yarwaniraga muri uyu mukino dore ko yari yaramaze kubona itike y’igikombe cya Afurika no kwizera kuyobora itsinda I iherereyemo. Tanzania yo yasabwaga gutsinda uyu mukino byanga bikunze, byaba byiza igatsinda ibitego byinshi kuko itari izi icyo undi mukino wo muri iri tsinda wahuzaga Cape Verde na Lesotho uhatse.

Uyu mukino na wo nta gitangaza cyawugaragayemo kuko urangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igitego cya mbere cya Tanzania cyabonetse ku munota wa 21 w’umukino gitsinzwe na Simon Msuva. Ni na cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka, n’ubwo Abagande barushaga Tanzania ibijyanye no kwiharira umupira.

Nyuma y’iminota itandatu igice cya kabiri cy’umukino gitangiye, Tanzania yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo na myugariro Erasto Nyoni. Uyu myugariro wa Simba Simba SC yinjije iki gitego kuri Penaliti.

Tanzania yashoje akazi ku munota wa 57 itsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Aggrey Morris usanzwe akinira Azam FC y’iwabo.

Uretse Tanzania yabonye itike y’igikombe cya Afurika, ibindi bihugu byamaze kubona iyi tike birimo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatsindiye Liberia i Kinshasa 1-0, Benin imaze gutsinda Togo 2-1, na Zimbabwe yatsinze Congo Brazza ibitego 2-0.

Igihugu cyuzuza umubare w’ibihugu 24 bizitabira CAN kiramenyekana mu kanya kari imbere, nyuma y’umukino uza guhuza Libya na Afurika y’Epfo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yahaye isomo rya ruhago Mukura VS mbere yo kwinjira mu rugamba...

Ikipe ya Rayon Sports yakoze ibyo benshi batakekaga ku mukino w’umunsi wa 14...
15 December 2019 Yasuwe: 4309 0

Manzi Thierry na Sefu bashobora kutazakina umukino uzahuza APR FC na Rayon...

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Erradi Mohamed, yavuze ko ashobora...
15 December 2019 Yasuwe: 5478 0

Munyakazi Sadate yahaye igisubizo gishaririye ikinyamakuru giherutse...

Kimwe mu binyamakuru byandikira kuri Interineti giherutse kwandika inkuru...
15 December 2019 Yasuwe: 6093 0

Jurgen Klopp yatangaje agahinda gakomeye yatewe no kuza kwa...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yavuze ko ari mu gahinda gakomeye yatewe...
15 December 2019 Yasuwe: 2817 0

Umukinnyi w’umwana ikipe ya Rayon Sports yasinyishije yasinyiwe na Papa...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza, Rayon Sports yasinyishije umusore...
14 December 2019 Yasuwe: 4916 0

APR FC yaharuye neza inzira iyerekeza mu rugamba izahanganamo na Rayon...

Ikipe ya APR FC yashimangiye umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda...
14 December 2019 Yasuwe: 3071 0