skol
fortebet

Ikipe ya APR FC yanyomoje ibyo gusuzugura Amavubi

Yanditswe: Thursday 29, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya APR FC n’umuyobozi wungirije wayo, Maj. Gen Mubarakah Muganga bamenyesheje Ikipe y’igihugu ’Amavubi’ ko abakinnyi bayo 11 yahamagaye bazaboneka ku wa 2 Ugushyingo barangije kuzuza gahunda y’imyitozo, bityo banyomoza abayishinje gusuzugura Amavubi.

Sponsored Ad

Tariki ya 7 Ukwakira ni bwo Mashami Vincent utoza ’Amavubi’ na bagenzi be, bahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F Amavubi azahuramo na Cap-Vert bashaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2022.

Amavubi yatangiye umwiherero tariki ya 09 Ukwakira, ariko adafite abakinnyi 11 ba APR FC bari bahamagawe ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga.

APR FC yari yatangiye imyitozo tariki ya 3 Ukwakira yitegura umwaka utaha w’imikino, bituma ihitamo kudatanga abakinnyi bayo mu kipe y’igihugu.

APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko abakinnyi bayo bagomba kubanza kuzuza gahunda y’imyitozo, mbere yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu ku wa 2 Ugushyingo, habura iminsi icyenda ngo ikine na Cap Vert umukino ubanza uzabera i Praia.

Kuba APR FC yanze kurekura abakinnyi bayo ngo bajye mu kipe y’Igihugu hari ababifashe nko kwerekana ko iri hejuru y’Amavubi, gusa yo yasobanuye ko itegeko rya FIFA riyiha uburenganzira bwo kuba igumanye abakinnyi bayo.

Itegeko rivuga ko umukinnyi ukinira ikipe (club) iherereye ku mugabane utandukanye n’uwo igihugu cye kibarizwaho, agomba kugera mu ikipe y’igihugu byibura iminsi itanu mbere y’umukino, mu gihe ukina mu ikipe (club) isangiye umugabane n’igihugu cye cyangwa ibarizwa mu gihugu akinira agomba kugera mu ikipe y’igihugu byibura iminsi ine mbere y’umukino.

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen Mubarakah Muganga, na we yavuze ku byavuzwe ko APR FC yasuzuguye Amavubi ashimangira ko iyi kipe mu byo yatojwe, gusuzugura bitarimo. Yagize ati:

Nyuma y’uko hari radio imwe yumvikanye ikoresha imvugo zikakaye zishaka no kuyobya abayumva, ivuga ko ngo APR FC kuba itarekuye abakinnyi bayo ngo bajye mu Mavubi ari ugusuzugura ikipe y’igihugu, ndagira ngo nkosore imvugo yabo. ’Mu bantu basuzugura APR FC ntitubamo si nako twatojwe’, kuvuga rero ngo abakinnyi bacu kutitabira umwiherero w’Amavubi ari ugusuzugura sicyo bivuze.

Ikimenyimenyi cy’uko twubaha Amavubi cyane ni uko umukinnyi wacu wahamagawe mu ikipe y’igihugu, ubuyobozi bwa APR FC bumugenera agahimbazamushyi kugira ngo na bagenzi be batahamagawe bahatanire kuzahamagarwa. Ibi sinzi ko hari indi kipe ibikora mu Rwanda.

Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’Igihugu barimo Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick wasezerewe muri iriya kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa