skol
fortebet

Ikipe ya APR FC yerekeje i Nyagatare kwitegura ikipe ya Sunrise[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya APR Fc yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere, yerekeza mu karere ka Nyagatare kwitegura umukino w’umunsi wa cumi wa Shampiyona y’u Rwanda 2019-20.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko ikipe ya APR Fc iza kurara i Gabiro mu kigo cya Gisirikare ikaba yanahakoreye imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo ku munsi w’ejo kuwa Kabiri i Tariki 26 ugushyingo 2019, ari naho izahaguruka yerekeza mu mujyi wa Nyagatare.

Kapiteni Manzi Thierry mbere y’uko bahaguruka yavuze ko intego ibajyanye ari ukuzana amanota atatu.

Ati: Sunrise ni ikipe nziza inahagaze neza muri shampiyona ifite abakinnyi beza ndetse n’abatoza beza ariko natwe turiteguye neza intego yacu tumanukanye i Nyagatare n’ukuzamukana amanota atatu ku munsi w’ejo”.

APR FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota makumyabiri na rimwe ndetse n’ibitego icumi izigamye mu gihe Sunrise bazakina nayo yo iri kumwanya wa gatandatu n’amanota cumi n’ane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa