skol
fortebet

Ikipe ya Etincelles FC n’iya Gicumbi FC n’abafana bazo zahawe ibihano bikomeye

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] kateranye tariki ya 3 Mutarama kiga ku myitwarire yagiye igaragara ku bibuga mu gice kibanza cya shampiyona haba ku bakinnyi, abatoza, abafana no ku bandi bafite aho bahurirana Ruhago y’u Rwanda maze gafatira ibihano ikipe ya Etincelles n’iya Gicumbi FC.

Sponsored Ad

Aka kanama nyuma y’igenzura kasanze aya makipe ariyo yagaragayeho imyitwarire mibi kurusha ayandi mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2019-2020 bityo FERWAFA ikaba yayafatiye ibihano kmwe na bamwe mu bafana bayo.

Ku nshuro ya mbere akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA nyuma yo gusuzuma umukino ku wundi amakipe yose yakinye kafatiye Etincelles FC na Gicumbi FC ibihano bikubiye mu myanzuro itanu ikurikira.

1.Ikipe ya Etincelles yahanishijwe kuzakina umukino umwe ku kibuga cyayo nta mufana n’umwe wayo uri muri stade kubera imyitwarire mibi yaranze abafana bayo mu magambo babwiye abasifuzi no gushaka kubasagarira ku mikino ibiri iki kipe yakinnye ku munsi wa 7 wabaye tariki ya 02 Ugushyingo 2019 wa shampiyona n’uwo ku munsi wa 15 wabaye tariki 20 Ukuboza 2019 bakina na Gicumbi FC.

2.Abafana ba Etincelles FC batatu aribo Abouba Butesi, Harerimana Samuel, na Tegera Patrick bahanishijwe kumara umwaka wose badakandagira ku ma stade yose yo mu Rwanda kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mikino ibiri ikipe ya Etincelles ku munsi wa 7 wa shamipiyona n’uwo ku munsi wa 15 ku matariki twavuze hejuru.

3.Umukinnyi wa Etincelles FC witwa Ategeka Stephen nawe yahanishijwe kumara ukwezi kose adakandagira mu kibuga kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wok u munsi wa 15 wa shampiyona Etincelles yakinnyemo na Gicumbi FC aho Stephen yashatse gusagarira umusifuzi.

4.Ikipe ya Gicumbi FC nayo yahanishijwe kuzakina umukino umwe nta mufana n’umwe uri muri stade kubera imyitwarire mibi abafana bayo bagaragaje ku mukino wok u munsi wa 7 wa shampiyona ubwo Gicumbi FC yakinaga na Sunrise bakagaragaza imyitwarire mibi ku basifuzi bari bayoboye uyu mukino.

5.Umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, Harerimana Eric yahanishijwe kumara imikino 4 nta gikorwa na kimwe kijyanye n’akazi kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku basifuzi ubwo yashakaga gushyamirana nabo ku mukino wok u munsi wa 7 wa shampiyona Gicumbi FC yakinnyemo na Sunrise wabaye tariki 2 Ugushyingo 2019.

Iyi myanzuro ikaba igomba guhita ishyirwa mu bkorwa uhereye igihe igerejwe kubo ireba, ikaba yaragejejwe kuri aya makipe ejo tariki ya 06 Mutarama 2020.

Etincelles FC yahanishijwe gukina umukino umwe nta mufana n’umwe ifite muri stade, umukinnyi umwe arahagarikwa


Gicumbi FC yahanishijwe gukina umukino umwe nta mufana n’umwe ifite muri stade, umwe mu batoza bayo arahagarikwa

Ibitekerezo

  • Nonese abafana b’igikona bakubise umukinnyi bo ako kanama kasanze Ari abere? Ferwafa irananiwe kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa