skol
fortebet

Ikipe ya Gasogi United yatsinze umukino wa 2 mu mikino 8 imaze gukina,Police FC ifata umwanya wa mbere by’agateganyo

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umukino wabanjirije indi yo ku munsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda Gasogi United yatsinze Sunrise 4-2 umukino wabere kuri Sitade ya Kigali.

Sponsored Ad

Ni umukino wo ku munsi wa 8 wa Shampiyona wabaye ku isaha ya saa saba imbere y’abakunzi ba Gasogi United ndetse na Sunrise wabarira ku mitwe y’intoki aho Gasogin ariyo yari yakiriye uyu mukino.

Umukino waje gutangira amakipe yose atangira akina neza asatirana ku buryo bukomoye ku munota wa 9’ Kayitaba Jean Bosco yatsinze igitego cyiza nyuma yo gucenga ba myugariro bose ba Sunrise agatsinda igitego.

Nyuma y’uko Sunrise itsinzwe igitego yahise itangira kwataka cyane Gasogi n’ubusatarizi bwayo bwari buyobowe na Mwangi Pius baguze bamukuye mu gihugu cya UGANDA. Ku munota wa 14; nyuma y’iminota itanu Sunrise itsinwe igitegoyaje kucyishyura gitsinzwe Mwangi Pius.

Ku kumunota wa 42’ Mwangi Pius yajo kongera kubonera ikindi gitego Sunrise nyuma y’uko bateye umupira umuzamu wa Gasogi akawukuramo ukagarukira Mwangi Pius wari uhagaze neza maze agahita atsinda igitego cya kabiri. Iminota 45’yarangiye maze umusifuzi yongeraho umunota umwe igice cya mbere cyirangira Sunrise iri imbere 2-1.

Nyuma yo kumva inama z’abatoza igice cya kabiri cyatangiye gitangirana impinduka ku ruhande rwa Gasogi aho bakuyemo umuzamu Munezero Patrick maze bagashyiramo Cyuzuzo Aime Gael ku munota wa 52’ Gasogi United yabonye igitego cya kabiri nyuma yo kutumvikana kwa ba myugariro ba Sunrise maze Tidiane Kone ahita abatsinda igitego.

Mu gice cya kabiri Gasogi United yakinaga neza irusha cyane Sunrise aho iminota 15’ya mbere yakiniwe mu rubuga rwa Sunrise. Umutoza wa Sunrise nyuma yo kubona ko bari ku mwataka cyane yakoze impinduka akuramo Mucyo Janvier yinjizamo Sinamenye Cyprien. Sunrise yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku munota wa 61’ nyuma y’uko Mwangi Pius yacenze ba myugariro bose ba ndetse n’umuzamu ariko gushota mu izamu bikanga.

Mwangi Pius Rutahizamu wa Sunrise ukomoka muri Uganda ufite imyaka 18’ yakinaga neza kuburyo yigaragaje cyane ashobora kutazarangiza uyu mwaka w’imikino akiri muri iyi kipe. Ku munota wa 79’ Kayitaba Jean Bosco yaboneye Gasogi igitego cya gatatu nyuma yo gucenga abakinnyi ba Sunrise agashotera kure y’izamu umupira ujya mu izamu.

Iminota 90’ yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota 4 ku munota wa 92’ Kayitaba Jean Bosco yongera gucenga ba myugariro ba Sunrise ahereza umupira Muganza ahita atsinda igitego cya kane cya Gasogi. Umukino waje kurangira Gasogi United itsinze Sunrise 4-2, ihita yuzuza n’itsinzi ya kabiri mu mikino umunani imaze gukina aho yatsinze Marines FC 1-0.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Gasogi United XI: Munezero Patrick (3), Kazindu Bahati Guy (6), Kwizera Aimable (15), Dusabe Claude (3), Kaneza Augustin (11), Byumvuhore Tresor (8), Rugamba J. Baptiste (14), Herron Berrian (5), Kayitaba Jean Bosco (7), Tidiane Kone (19) na Manace Mutatu Mbedi (20).

Sunrise FC XI: Itangishaka Jean Paul (1), Uwambazimana Leon (C, 6), Niyonshuti Gad (3), Mushimiyimana Regis (4), Muhinda Brian (5), Mucyo Janvier (2), Mwangi Pius (9), Manjanjaro Suleiman (21), Babuwa Samson (17), Niyibizi Vedaste (10) na Binshi Damiel (9).

Ikipe ya Police FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Mico Justin na Savio Nshuti.

Ikipe ya Police FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 18 mu gihe APR FC iyikurikira ku mwanya wa kabiri yo ifite amanota 17, naho Bugesera FC yo yatakaje umwanya wa cyenda ijya ku wa 11 n’amanota 8.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:

Gasogi United 4-2 Sunrise
Gicumbi FC 0-3 Musanze FC
AS Muhanga 1-0 Etincelles
Police FC 2-1 Bugesera FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa