skol
fortebet

Ikipe ya Kiyovu Sports yafatiwe ibihano bikarishye kubera umutoza Casa Mbungo Andre

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gufatira ibihano ikipe ya Kiyovu Sports byo kuba itemerewe kugura cyangwa kugurisha umukinnyi mu gihe cyose itarishyura ideni ibereyemo umutoza Casa Mbungo Andre watandukanye n’iyi kipe.

Sponsored Ad

Mu kwakira 2018 ni bwo Casa Mbungo yandikiye Kiyovu Sports ayisezera nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye, aha byari nyuma yo kumara igihe kinini adahembwa.

Casa yaje kuregera komisiyo ishinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA kugira ngo arenganurwe yishyurwe amafaranga ye, tariki ya 16 Gicurasi 2019 iyi komisiyo yemeje ko Kiyovu Sports igomba kwihyura Casa Mbungo Andre amafaranga y’u Rwanda miliyoni 6 n’ibihumbi 500.

Nyuma yo kubona ko Kiyovu Sports idashaka kumwishyura, Casa Mbungo yandikiye FERWAFA iyisaba kumufasha gushyira iki cyemezo mu bikorwa itakwishyura hagafatirwa amafaranga yayo FERWAFA ifite cyangwa ikihanangirizwa hashingiwe ku ngingo ya 61 y’amategeko agenga imyitwarire y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Tariki ya 7 Nyakanga 2019 FERWAFA yahaye Kiyovu Sports iminsi y’inyongera itarenze 60 kugira ngo yishyure Casa Mbungo nk’uko byategetswe n’akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, itabikora ikazabuzwa kugura cyangwa kugurisha abakinnyi.

Tariki ya 8 Ukwakira 2019, Kiyovu Sports yajuririye iki cyemezo maze komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA isanga nta shingiro bufite.

Tariki 4 Muatarama 2020, uhagarariye Casa Mbungo yandikiye FERWAFA ayimenyesha ko Kiyovu Sports yanze gushyira ku bikorwa icyemezo cy’akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, anasaba ko iki cyemezo cyashyirwa mu bikorwa hubahirizwa ingingo ya 35 y’amategeko agenga imyitwarire y’umupira w’amaguru mu Rwanda ibuza kwandikisha cyangwa kurekura abakinnyi.

Tariki ya 18 Mutarama 2020, Komisiyo y’imyitwarire yarateranye isuzuma ubusabe bw’uhagarariye Casa Mbungo isanga Kiyovu Sports yaratsinzwe ariko yanga gushyira mu bikora icyemezo cy’akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA ndetse n’icya komisiyo y’imyitwarire.

Hakaba hafashwe umwanzuro w’uko komisiyo y’imyatwarire itegetse ko Kiyovu Sports yambuwe uburenganzira bwo kugura cyangwa kohereza abakinni mu yandi makipe kugeza yishyuye Casa Mubungo Andre. Uyu mwanzuro uzatangira gukurikizwa kuva igihe Kiyovu Sports iwumenyesherejwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa