Kigali

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote d’Ivoire[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 20 August 2019 Yasuwe: 798

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Kouame Dynho, Umunya-Cote d’Ivoire wakiniraga ikipe ya Africa Sports d’Abidja y’iwabo.



Iyi kipe yo ku Mumena ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko uyu myugariro yayisinyiye amasezarano y’imyaka ibiri.

Kiyovu Sports yasinyishije uyu myugariro, nyuma yo gutakaza ba myugariro yari yubakiyeho barimo Ngirimana Alex, Habamahoro Vincent na Rwabuhihi Aime Placide. Iyi kipe kandi yamaze gutakaza Kareha Hassan kuri ubu uri gukorera imyitozo muri AS Kigali, n’ubwo amakuru yavugaga ko uyu musore yongerewe amasezerano.

Muri rusange abakinnyi bamaze gutandukana na Kiyovu barimo Rwabuhihi Aime Placide werekeje muri APR Fc, Habamahoro Vincent wagiye muri AFC Leopards, Kalisa Rashid na Ahoyikuye JP bagiye muri AS Kigali Fc, Ndoli Jean Claude wagiye muri Musanze FC, Heron wagiye muri Afurika y’Epfo, Nizeyimana Djuma wagiye muri APR FC, Ngirimana Alex wagiye muri Mukura VS, na Uwihoreye Jean Paul wagiye muri Mukura,

Abakinnyi Kiyovu Sports yamaze kongerera amasezerano barimo Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro Bonane Janvier na Nzeyurwanda Djihad.

Abasinyishijwe na Kiyovu barimo Nsengiyumva Moustapha wavuye muri APR FC, Twishime Benjamin wavuye muri Marines FC, Ndayisaba Olivier wavuye muri Musanze FC, Nahimana Isiyaka wavuye muri Etincelles FC, Ndabitezimana Lazar wavuye muri Bujumbura City, Landry Masiri wavuye muri Kabasha yo muri RDC na Faisam Luhachimba wavuye muri Kyetume FC yo muri Uganda, Bwanakweri Emmanuel wavuye muri Police FC, na Munezero Fiston wavuye muri Musanze FC.

Iyi kipe kandi yasinyishije Manzi Sincère Huberto, Ndayisaba Hamidou, Mfitumukiza Nzungu, Okenge Lulu Kevin, Dusingizimana Gilbert, Nyirinkindi Saleh na Nsabimana Adolphe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yatunguranye asaba Cavani kuzaza bakarwana igihe cyose azaba...

Umunya-Uruguay Edinson Cavani yasabye Lionel Messi ko barwanira mu mukino...
20 November 2019 Yasuwe: 3026 1

Jose Mourinho yagizwe umutoza mushya wa Tottenham Hotspurs yirukanye...

Umunyabigwi Jose Mourinho w’imyaka 56 umaze gutwara ibikombe 25 bikomeye ku...
20 November 2019 Yasuwe: 1985 0

Cristiano Ronaldo yateje impaka ndende kubera ibyo yatangaje ko yari...

Ronaldo ubura igitego 1 gusa ngo yuzuze ibitego 100 mu ikipe ya Portugal...
19 November 2019 Yasuwe: 4229 0

John Obi Mikel yatangaje umukinnyi wari umunebwe cyane mu myitozo mubo...

Umunya Nigeria ukina Hagati mu kibuga,John Obi Mikel yatangaje ko mu...
19 November 2019 Yasuwe: 3715 0

Mirafa yatangaje itandukaniro riri hagati y’umukinnyi wa APR FC n’uwa Rayon...

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje...
19 November 2019 Yasuwe: 6138 0

Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza Maurizio Sarri uherutse...

Kera kabaye Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza wa...
19 November 2019 Yasuwe: 2670 0