Kigali
startimes

Ikipe ya Mukura VS yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 October 2019 Yasuwe: 1537

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze guhagarika by’agateganyo Umunya-Cameroon Olivier Ovambe Mathurin usanzwe ari umutoza wayo mukuru, kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwamda.



Ni umukino iyi kipe y’i Huye yari yasuyemo Sunrise i Nyagatare, maze amakipe yombi agwa miswi 0-0.

Muri uyu mukino umutoza Olivier Ovambe yeretswe ikarita itukura, nyuma yo kwinjira mu kibuga nta burenganzira yabiherewe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, umutoza Olivier yagaragaje ko yarenganyijwe, ngo kuko icyatumye yinjira mu kibuga ari uko yari agiye gutabara umukinnyi we wari wababaye. Cyakora cyo ikipe ya Mukura VS ntabwo yigeze ishima imyitwarire uyu mutoza yagaragaje, ihitamo kumuhagarika mu gihe kitazwi.

Ni amakuru yemejwe n’umunyamabanga w’iyi kipe, bwana Siboyintore Theodate.

Ati” Ndasaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru, ndasaba imbabazi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru by’umwihariko abasifuzi, ndasaba imbabazi abakunzi ba Mukura VS kubera imyitwarire yagaragaye ku mutoza wacu ku mukino wa Sunrise. Ni imyitwarire idasanzwe, ntabwo muri Mukura VS biriya tubigira, natwe byaradutunguye, niyo mpamvu twabaye duhagaritse umutoza wacu mu gihe gito dutekereza ibizakurikiraho’’

Arakomeza ati :’’Umutoza ni umuntu ukomeye. Ni ukugira ngo n’abakinnyi babonereho , bagire imyitwarire myiza. Kwitwara nabi ntabwo ari umuco dushyigikira. Twamuhaye umwanya wo kwitekerezaho’’

Mukura VS irakomeza gutozwa by’agateganyo na Tonny Hernadez wari umutoza wungirije wa Mukura VS kugeza igihe cyose ubuyobozi bugitegereje gufata icyemezo cya nyuma.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yamaze kwishyura umutoza Javier Martinez Espinosa

Ikipe ya Rayon Sports yamenyesheje FIFA ko yamaze kwishyura amafaranga...
4 July 2020 Yasuwe: 650 0

Muhawenima na Runigababisha bari bakomeye mu buyobozi bw’abafana ba Rayon...

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports,Claude Muhawenimana na Mike...
4 July 2020 Yasuwe: 799 0

Jurgen Klopp yatangaje amakipe 3 azamubiza icyuya mu mwaka w’imikino...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yatangaje ko mu mwaka w’imikino utaha...
4 July 2020 Yasuwe: 1681 0

Ifoto y’umunsi: KNC na Sadate basangiye nyuma y’iminsi baterana...

Nyuma y’iminsi baterana amagambo,umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza...
3 July 2020 Yasuwe: 3600 0

Gasogi United yasinyishije Cassa Mbungo na Kirasa Alain batozaga Rayon...

Ikipe ya Gasogi United yamaze gusinyisha Cassa Mbungo Andre na Kirasa Alain...
3 July 2020 Yasuwe: 891 0

Robertinho yahakanye amakuru yo kwerekeza muri Gasogi United

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho amaze...
3 July 2020 Yasuwe: 944 0