skol
fortebet

Ikipe ya Rayon Sports igiye kwakira umutoza mukuru mushya usimbura Robertinho

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko umutoza mushya azagera mu Rwanda muri iki cyumweru ndetse azakurikirana irushanwa ry’Agaciro Cup 2019 rizakinwa mu mpera z’iki cyumweru ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Sponsored Ad

Rayon Sports nta mutoza mukuru ifite nyuma y’isezera ry’Umunya-Brésil Roberto Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ mu kwezi gushize

Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste, ni we umaze iminsi atoza iyi kipe uhereye ku mukino wo kwishyura yahuyemo na Al-Hilal Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Kayiranga Baptiste niwe warusigaye akora nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports

Aganira n’Itangazamakuru nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzwemo na Musanze FC kuri iki Cyumweru, Kayiranga Baptiste yavuze ko Ubuyobozi bwamusabye kuba yihanganye mu gihe hagitegerejwe umutoza.

Ati” Ntekereza ko ibyo ari igisubizo ubuyobozi bwabaha gusa njye bambwiye ko naba nihanganye, ko bizajya kugera kuri Shampiyona byanze bikunze barabonye umutoza cyangwa baranyemeje nk’Umutoza Mukuru. Rero kuba uw’agateganyo n’ubundi byari mu masezerano kuko bashyizemo ko ndi Umuyobozi wa Tekinike, ariko igihe bibaye ngombwa ikipe inkeneye, nshobora gukora nk’umutoza mukuru.”

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziaza Jean Paul yatangarije itangazamakuru ko bamaze guhitamo umutoza mushya bazatangaza vuba aha ndetse biteganyijwe ko azagera mu Rwanda muri iki cyumweru.

Ati “Kayiranga ni umutoza wacu mu gihe tutarabona umutoza mukuru kuko afite amasezerano y’Umuyobozi wa Tekinike azafatanya no gutoza abakiri bato nk’uko FERWAFA yabidusabye, ni umwanya twari dukeneye. Abakunzi ba Rayon Sports n’abanyamakuru nababwira ko umutoza wa Rayon Sports agera hano muri iki cyumweru mbere y’uko irushanwa ry’Agaciro ritangira akarikurikirana, akareba abakinnyi azaba afite.”

Charles Kwablan Akonnor ukomoka muri Ghana ni we bivugwa ko ashobora kugirwa umutoza mushya wa Rayon Sports.

Nkurunziza avuga ko kuba Rayon Sports yarasezerewe muri CAF Champions League byatumye itihutira gutangaza umutoza mushya iyi kipe yamaze kwemeza.

Ati” Nyuma yo gusezererwa nta gitutu cyinshi twari dufite, abashinzwe gushaka umutoza baje kutubonera umwe muri benshi bari basabye. Twarumvikanye byose, adusaba ko twamworohereza akaza nyuma y’iminsi mike.”

Rayon Sports izahura na Police FC muri ½ cy’Irushanwa ry’Agaciro 2019 kizakinwa ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri mu gihe Shampiyona izatangira tariki ya 4 Ukwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa