skol
fortebet

Ikipe ya Rayon Sports yagiranye amasezerano n’undi mufatanyabikorwa

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bukuru bw’ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’amezi atandatu na kompanyi ya Gas Oil aho abafana ba Rayon Sports bazajya bagura ibikomoka kuri peteroli hakagira amafaranga ajya muri Rayon Sports.

Sponsored Ad

Aya masezerano ya Rayon Sport na kompanyi ya Gas Oil yabaye kuri uyu ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeli 2019, aho hazakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gukusanya inkunga y’abafana ba Rayon Sports (MK Card), ni nabwo buzakoreshwa mu gihe umufana runaka yaba aguze ibikomoka kuri peteroli bitangwa na sitasiyo ya Gas Oil aho yaba iri hose mu gihugu.

Munyakazi Sadate perezida w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko gukorana n’abafatanyabikorwa biciye mu mushinga wa MK Card biri gutanga umusaruro ukomeye kuri Rayon Sports kuko ngo nyuma y’ukwezi kurenga bayitangije abona bizafasha ikipe mu bijyanye n’ubukungu.

“Ibikorwa bya MK Card muri Rayon Sports turi kubona umusaruro wabyo nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi irengaho tubitangije ku mugaragaro. Ubu twungutse ikindi kigo cya Gas Oil gifite sitasiyo icyenda mu gihugu hose, kigiye gufasha Rayon Sports n’abakunzi bayo kugenera imbaraga ikipe yabo biciye mu kuba bagura ibikomoka kuri peteroli bitangwa na Gas Oil”.

Gasarabwe Alphonse umuyobozi wa Gas Oil , yabwiye abanyamakuru bitabiriye uyu muhango ko icyatumye bemera gukorana na MK Card ari uko Rayon Sports ifite abafana benshi bazavamo abakiliya benshi.

Gasarabwe Alphonse umuyobozi wa Gas Oil yakomeje avuga ko amasezerano bagiranye na Rayon Sports ari igice cy’umwaka kugira ngo barebe niba ibyo bibwira aribyo ku buryo bigenze neza bazongera bakareba icyakorwa.

Rayon Sports yasinyanye na Gas Oil nyuma yo kuba bari basinyanye na sitasiyo ya Mogas, Gahunga yo gukusanya inkunga y’abafana biciye muri MK Card ni gahunda yashyizweho igamije iyubakwa rya sitade bwite ya Rayon Sports (Gikundiro Stadium), sitade izubakwa mu mafaranga azava mu mushinga worohereza abafana kwitanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa