skol
fortebet

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare idafite Kimenyi Yves[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyagatare, aho igomba guhurira na Sunrise mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.

Sponsored Ad

Ni umukino uzabera kuri Stade nshya ya Nyagatare ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatandatu.

Abakinnyi ba Rayon Sports mbere yo guhaguruka babanje gufata amafunguro bari kumwe na Perezida Munyakazi Sadate wabasabye gukora ibishoboka byose bagakura amanota atatu i Nyagatare.

Rayon Sports yahagurukanye abakinnyi 18 bagomba kuyifasha gukomeza guhanganira umwanya wa mbere na APR FC banganya amanota 10, gusa bagatandukanywa n’umubare w’ibitego. Ni abakinnyi batarimo Kimenyi Yves usanzwe ari umuzamu wa mbere w’iyti kipe, cyo kimwe na myugariro Ndizeye Samuel.

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yajyanye i Nyagatare.

Abazamu: Mazimpaka Andre na Ganza Nsengiyumva Emmanuel.

Ba myugariro: Rutanga Eric (©), Irambona Eric, Runanira Amza, Iragire Saidi, Rugwiro Herve na Iradukunda Eric Radu

Abakina hagati: Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Nizeyimana Mirafa, Mike, Ciza Hussein Mugabo na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Sekamana Maxime, Sarpong Michael na Bizimana Yannick







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa