skol
fortebet

Ikipe ya Rayon Sports yahishuye ingingo 12 yashingiyeho ijuririra icyemezo cyafashwe na FERWAFA ku kayabayo bagomba kwishyura Ivan Minnaert

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kemeje ko iyi kipe igomba kwishyura Ivan Minnaert amafaranga ibihumbi 35 by’amadorali kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, iyi kipe yamaze kujurira bitewe n’uko ibona hari ibyirengagijwe mu mikirize y’urubanza.

Sponsored Ad

Tariki ya 5 Kanama 2019 ni bwo umwanzuro w’iki kibazo Rayon Sports yari ifitanye na Ivan Jacky Minnaert wamenyekanye, aho akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kasanze ibyo Minnaert arega Rayon Sports bifite ishingiro.

Kakaba karanzuye ko agomba kwishyurwa ibihumbi 35 n’amagana 5 mirongo 35 by’amadorali, ni ukuvuga arenga miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports ikaba itarishimiye imikirize y’urubanza, ndetse ikaba yahisemo kujuririra iki cyemezo nk’uko bigaragara mu bujurire bwandikiwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.

Rayon Sports ivuga ko akanama gashinzwe gukemura amakimbirane hari ibintu bimwe na bimwe kagiye kirengagiza ndetse kanagaragaza kubogama cyane.

Ubujurire bw’iyi kipe bukaba bushingiye ku ngingo zigera kuri 12.

Harimo kuba batarahaye agaciro ubwumvikane bagiranye na Minnaert bwo kumwishyura ibihumbi 15 by’amadorali ndetse bakaba baranishyuye 7500, bagasanga bo nta kindi kibareba uretse kwishyura 7500 yari asigaye. Bivuze ko amasezerano y’ubwumvikane bagiranye na Minnaert yateshejwe agaciro

Muri ubu bujurire kandi Rayon SPorts ivuga ko bakiriye ikirego impita gihe, bakabaye baracyanze.

Rayon Sports isanga bararenze imbibi z’ikirego kuko cyashingiwe ku ikosa rikomeye yirukaniye Minnaert mu gihe cyakabaye kuba cyarashingiwe ku gice cy’amafaranga ibihumbi 7500$ basigayemo Minnaert.

Bakaba basaba ko cyasubirwamo ndetse bakaniga ku ndishyi Rayon SPorts yasabye cyane ko mu mwanzuro w’urubanza nta kintu babivuzeho.

Ingingo 12 zashingiweho bajurira iki cyemezo.


Ibitekerezo

  • Muri macye icypo mbona Rayons yafatiriye 7500$ kumakosa ya Yvan m. amakosa yakoze ahwanye neza neza na 7500$ ...... umwanzuro se agaragaza ko byahuriyemo kandi umutoza ntacyo abagomba yaba ihari? Rayons Sport ikikibazo n’iki gisobanuro na kumva ko Ferwafa yabogamiye k’umutoza rwose nikirenga kikagera muri CAF ndetse na FIFA birongera bibyutse cya kibazo cya Raoul Shungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa