skol
fortebet

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera FC

Yanditswe: Monday 21, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda izahuriramo na Bugesera FC, aho itike ya make yo kwinjira kuri uyu mukino ari 3,000Rwf.

Sponsored Ad

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu gihe byari bimenyerewe ko itike ya make yo kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye ari 2,000Rwf, ku mukino iyi kipe izakinamo na Bugesera si ko biri kuko itike ya make izaba ari 3,000Rwf.

Mu gihe kandi byari bimenyerewe ko kwicara mu myanya y’abanyacyubahiro mu mikino imwe n’imwe ya Rayon Sports byari 25,000Rwf, uzaba adafite 30,000Rwf ntabwo azareba Rayon Sports ikina na Bugesera yicaye mu banyacyubahiro.

Uko ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera biteye.

•VVIP: 30 000 Frw

•VIP: 15 000 Frw

•Ahatwikiriye: 5000 Frw

•Ahadatwikiriye: 3000 Frw

Ibitekerezo

  • Rayon se ko ari ikipe yacu, ayo yaca yose twayatanga ariko tukayireba. Wa mugani wa ya ndirimbo ya Bizimana Nero ati "kubona rayon mu kibuga ni nko kubona inka yawe yabyaye inyana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa