skol
fortebet

Umukinnyi w’umwana ikipe ya Rayon Sports yasinyishije yasinyiwe na Papa we[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza, Rayon Sports yasinyishije umusore w’imyaka 17 ukina nka Myugariro, uyu ngo azubakirwaho ubwugarizi bw’iyi kipe.

Sponsored Ad

Iradukunda Axel wavutse mu 2002 yasinyiwe na Se kuko ataruzuza imyaka y’ubukure.

Afite impano idasanzwe, mu myaka ine ishize yigaragaje mu marushanwa y’abana yakinaga ku bibuga by’i Gikondo mu Karere ka Kicukiro,aho niho yazamukiye mbere yo kwerekeza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Isonga mu mpera za 2017.

Umuyobozi wa Rayon Sports yemeje ko bifuza kubaka ikipe ikomeye kandi itwara ibikombe ariko bakanubaka ikipe irimo abakiri bato batanga ikizere cy’ahazaza.

Munyakazi Sadate yagize ati: “Ni Politiki yo kubaka ikipe ikomeye y’ahazaza aho gutegereza umunsi wa nyuma hari umukinnyi twabuze ngo tubone kwirukira ku isoko kumushaka. Ibyo bihe bigomba kujya bigera twarabonye igisubizo twishakiye mbere.”

Sadate yakomeje avuga ko Iradukunda ahita atangira kwitozanya n’ikipe ya mbere kuko amaze igihe akurikiranwa kandi afite impano idasanzwe.

Ati “Nta gitutu cyo gutanga umusaruro aba bana tubashyiraho, twizeye ko igihe cyabo kizagera kuko turateganya gushaka imikino ya gicuti n’amakipe yo mu kiciro cya mbere bakabona umwanya wo kwigaragaza kuko impano zabo zo ntizishidikanywaho.”

Iradukunda Axel aje muri Rayon Sports asangamo abandi bo mu kigero ke iheruka gusinyisha nka; Tumushime Ally Tidjan, Nsengiyumva Emmanuel Ganza, Niyomwungeri Mike, Habineza Joseph, Nshumbusho Aimee na Hakizimana Adolphe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa