skol
fortebet

Imigambi yihutirwa ya Joe Biden irimo gukuraho zimwe muri Politiki za Trump akagarura iza Obama

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Icyorezo cya coronavirus ni ikintu cy’ibanze perezida watowe muri Amerika Joe Biden azageraho natangira imirimo ye nk’uko ikipe imukorera ibivuga.

Sponsored Ad

Bavuga imigambi ye y’ibanze, abagize itsinda rye bavuze ko hazongerwa ibipimo bya Covid-19 ndetse Abanyamerika bose bazasabwa kwambara udupfukamunwa.

Uyu munsi kuwa mbere, biteganyijwe ko Bwana Biden atangaza akanama k’abantu 12 gashinzwe iki cyorezo.

Bwana Trump ntaremera ko yatsinzwe, ndetse itsinzi ya Bwana Biden nayo ntirashimangirwa burundu kuko hakiri amajwi ari kubarwa.

Gusa, Biden yatangiye kuvuga imigambi ye mu gihe yaba ageze mu kazi mu kwezi kwa mbere, nyuma y’uko ibitangazamakuru byemeje ko ari we watsinze amatora.

Muri bimwe mu byo ateganya gukora harimo kuvanaho politiki zimwe za Trump, ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko:

Bwana Biden azasubiza Amerika mu masezerano ya Paris yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere, mu buryo bweruye Amerika yavuye kuri aya masezerano kuwa gatatu.

Azakuraho icyemezo cyo kuvana Amerika mu bihugu bigize ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

Azahagarika icyemezo kibuza kujya muri Amerika abaturage bo mu bihugu birindwi, byiganjemo iby’Abisilamu.

Azasubizaho gahunda yo mu gihe cya Obama yo guha ibyangombwa by’ibanze abimukira badafite ibyangombwa bageze muri Amerika ari abana.

Kuwa gatandatu, mu ijambo rye rya mbere nka perezida watowe, Bwana Biden yavuze ko iki ari "igihe cyo gukira" kuri Amerika, ndetse yizeza "kunga ubumwe aho gucamo ibice" igihugu.

Yabwiye abashyigikiye Trump by’umwihariko ati: "Tugomba guhagarika gufata abo tutavuga rumwe nk’abanzi."

Aya matora kugeza ubu asobanuye ko Trump ari we perezida wa Amerika utorewe manda imwe gusa kuva mu myaka ya 1990. Gusa kugeza ubu avuga ko yatanze ibirego ngo ibyayavuyemo ntibyemerwe.

Mu yandi makuru, uwahoze ari perezida wa Amerika w’Umurepubulikani George W Bush yashimiye Bwana Biden ku ntsinzi ye, avuga ko Abanyamerika bakwiye kugira ishema kuko ayo matora yagenze neza kandi ibyayavuyemo birimo umucyo. Yanashimiye Bwana Trump ku muhate ukomeye mu kwiyamamaza.

Gusa kugeza ubu abandi Barepubulikani bakuru banze kwemera ibyavuye mu matora. Barimo na Kevin McCarthy ubahagarariye mu nteko ishingamategeko uvuga ko Abanyamerika bazamenya uwatsinze ari uko kongera kubara amajwi n’ibirego byo mu nkiko byose birangiye.

Ni iyihe gahunda ya Biden ku cyorezo?

Bwana Biden arashaka ko kwambara agapfukamunwa bihinduka itegeko mu gihugu hose mu gihe umuntu ari ahari abandi, kuko we avuga ko byakiza miliyoni z’abantu.

Kuwa gatandatu gusa muri Amerika habonetse abantu bashya 125,000 banduye Covid-19, mu gihe abapfuye bongeye kurenga 1,000 ku munsi wa gatanu byikurikiranya.

Bwana Biden ateganya kandi kuzahura ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo, aho abantu babarirwa muri za miliyoni babuze akazi, agateza imbere inganda, ibikorwa remezo, akagabanya ibiciro byo kwita ku bana nk’uko ikipe y’abakorana nawe ibitangaza.

Azahangana ate na ’system y’irondaruhu’?

Biden ateganya gushyira imbere cyane kurwanya irondaruhu, ashinja ubutegetsi bwa Trump guhembera amacakubiri n’irondaruhu mu kwanga kwamagana ibitekerezo byo kwikuza by’abazungu bamwe.

Avuga ko ashaka guha imiturire idahenze abirabura benshi n’abandi ba nyamucye, kubafata kimwe n’abandi bakozi, no gusaba banki nkuru gushaka uko igabanya ubusumbane mu bukungu mu moko.

Biden arashaka kandi guca uburyo bwemerera polisi gufata abantu mu ijosi, bumaze kuvamo imfu z’abantu bamwe na bamwe bavuzwe cyane muri Amerika.

Arashaka kandi kugabanya imibare y’imfungwa muri gereza, aho kuri miliyoni zirenga ebyiri zifunze USA ariyo ya mbere ku isi, kandi abafunze benshi bakaba ari abirabura, agashyira imbaraga mu "kwihana no gusubizwa mu buzima busanzwe".

Mu migambi ye handitse hati: "Ubucamnza bwacu ku byaha ntabwo bwabaho mu gihe tutaranduye irondaruhu, ivungura rishingiye ku gitsinda, n’ivangura rishingiye ku bukungu".

Trump we arateganya iki?

Perezida Trump azakora ibikorwa byo kwiyamamaza ahatandukanye mu gihugu ashaka abamushyigikira ibirego bye byamagana ibyavuye mu matora nk’uko ushinzwe ibikorwa bye yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.

Bwana Trump nta jambo arageza ku bantu mu ruhame kuva kuwa gatandatu byatangazwa ko yatsinzwe, yakoresheje cyane Twitter mu kuvuga ko amatora yaranzwe n’uburiganya.

Perezida Trump yagaragaye atishimye ubwo yari agarutse muri White House kuwa gatandatu nyuma yo kumva uko byagenze

Abashinzwe kumwamamaza nabo batangaje ko adafite gahunda yo kwemera ko yatsinzwe.

Bwana Trump ashimangira ko azaburana ku byavuye mu matora ahantu hatandukanye.

Kongera kubara amajwi bizakorwa muri leta ya Georgia, aho abakandinda bombi bari begeranye cyane, Trump arashaka ko ibi binakorwa no muri Wisconsin.

Nubwo atarerekana ibimenyetso, aravuga ko azajyana ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga kuko yemeza ko amatora yaranzwe n’uburiganya.

Hakurikiraho iki rero?

Amajwi muri leta zimwe na zimwe aracyari kubarwa, kandi ibyavuye mu matora ntibiba byemewe n’amategeko kugeza igihe bishyizweho umukono wa nyuma, ibi biba muri buri leta mu byumweru bikurikira amatora.

Ibyo bizakorwa tariki 14/12 imbere y’abantu 538 bagize ’Electoral College’ - ari nayo mu buryo bwemewe n’amategeko yemeza uwatsinze - ubwo bazahurira mu mirwa mukuru ya leta zabo uwo munsi.

Abo bantu batora, ubusanzwe bashingira ku byo rubanda iba yatoye muri buri leta. Gusa, muri leta zimwe ibi si itegeko.

Perezida mushya azarahira tariki 20 z’ukwezi kwa mbere nyuma y’igihe cyo guhererekanya ububasha no gushyiraho abagize guverinoma n’imigambi yabo.

Guhana ubutegetsi bikorerwa mu muhango ubera ku nyubako yitwa Capitol i Washington DC.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa