skol
fortebet

Imikino ya Olempike ikundwa na benshi yimuwe kubera Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2020

Sponsored Ad

Imikino ya Olimpike yari iteganyijwe kubera I Tokyo mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka yamaze kwimurirwa muri 2021 kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi.

Sponsored Ad

Nubwo byagaragaraga ko aricyo kigomba gukorwa,abayobozi b’Ubuyapani batangaje kuri uyu wa Kabiri ko bafashe umwanzuro wo kwimura imikino Olempike bakayishyira mu mpeshyi ya 2021,nyuma y’ibiganiro byabahuje na komite iyitegura.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Shinzo Abe yavuze ko komite mpuzamahanga ya Olimpike (IOC) yemeye ubusabe bw’iki gihugu bwo kwimurira iyi mikino mu mwaka utaha.

Yagize ati “Nasabye ko imikino Olimpike yimurwa igashyirwa mu mwaka utaha perezida Thomas Bach abyemera 100 %.

Imikino Olimpike yari iteganyijwe kubera I Tokyo kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza kuwa 9 Kanama 2020. Uyu mwaka nibwo bwa mbere imikino Olimpike isubitswe bidatewe n’intambara.

Kuva imikino ya olempike yatangira mu mwaka wa 1896, imaze gusubikwa inshuro eshatu (3) zose bitewe n’Intambara ya mbere n’iya kabiri y’isi:

- 1916 i Berlin
- 1940 i Tokyo
- 1944 i London

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa