skol
fortebet

Imodoka ihenze cyane ya Benjamin Mendy yafatiriwe na Polisi kubera ikosa yakoze

Yanditswe: Saturday 05, Dec 2020

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Manchester City,Benjamin Mendy,ari kurwana n’igihe kugira ngo imodoka ye ihenze cyane ya Lamborghini Aventador SVJ idatezwa cyamunara nyuma yo gufatwa na Polisi y’Ubwongereza mu kwezi gushize.

Sponsored Ad

Iyi modoka yaguze asaga miliyoni 475,000 FRW [£475,000],yafashwe na Polisi kubera ko uyu mukinnyi yafashwe nta byangombwa byo gutwara afite.

Hashize iminsi 20 iyi modoka ifashwe ariko uyu myugariro ngo ntaratanga ibyangombwa byo kugomboza iyo modoka.

Polisi yo mu Bwongereza itanga iminsi 14 yo kuba umuntu yagomboje imodoka ye byakwanga ikagurishwa cyangwa igatwikwa.

Uwatanze amakuru yagize ati “Ben n’umukinnyi mwiza ariko ntabwo ari mwiza mu kujya ku biro gushaka ibyangombwa.

Ntabwo yari aziko adafite ubwishingizi ariyo mpamvu yahuye n’ingaruka.Yagerageje kubikosora ariko iminsi 20 irashize imodoka ifashwe ndetse ishobora kwangizwa.

Polisi izi neza ko akeneye iyi modoka ariko irashaka ko abanza kwerekana ibyangombwa.Birababaje ko kugeza ubu atarabibona.Ni imodoka nziza afite ariko arashaka ko igaruka.”

Mendy w’imyaka 26 yafatiwe Prestbury, Cheshire kuwa 15 Ugushyingo.Ubu imodoka ye iri kuri polisi ya Macclesfield.

Iyi modoka Mendy yayiguriye mu Bufaransa ndetse yatangiye kuyitwara mu mpeshyi ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa