skol
fortebet

Impamvu Aubameyang yanze kongera amasezerano kandi yaragizwe kapiteni yamenyekanye

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunya Gabon ukinira ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang yanze kongera amasezerano muri iyi kipe abereye kapiteni nyuma yo kumenya ko ikipe ya FC Barcelona ishobora kumwifuza ngo asimbure Luis Suarez.

Sponsored Ad

Pierre-Emerick Aubameyang ufite ubuhanga budasanzwe mu gutsinda ibitego,ntabwo aremera kongera amasezerano muri Arsenal ndetse ngo ntabwo yiteguye kuyongera kuko yifuza kuyivamo akerekeza Camp Nou.

Ikinyamakuru Sport kivuga ko Pierre-Emerick Aubameyang atazongera aya masezerano ye azarangira muri 2021, kuko ngo abona iyi kipe nta cyerekezo ifite cyo kongera kugaruka muri UEFA Champions League.

Abayobozi ba Barcelona bari gushakisha umusimbura wa Luis Suarez umaze kugeza ku myaka 32 y’amavuko,uzarangiza amasezerano muri 2021.

Barcelona iherutse kugura Antoine Griezmann muri Atletico Madrid itanga akayabo ka miliyoni 108 z’amapawundi ariko uyu mukinnyi ntiyakemuye ikibazo cy’ubusatirizi ariyo mpamvu na Aubameyang yifuzwa.

Biravugwa ko abandi ba rutahizamu barimo Alexandre Lacazette bakinana na Marcus Rashford wa Manchester United nabo bari gutekerezwaho.

Ibitekerezo

  • Arsenal nitiyubaka ngo ikomere umuherwe akaguma guhagara ku mafaranga ye bazayibagara bayitware abakinyi beza bose, abandi bange kuyikinira isigare ari ikipe iciriritse izarangire igiye mu kiciro cya 3 cga cya 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa