skol
fortebet

Impamvu bigoye ko Amavubi makuru akina umukino wa gicuti

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri gukora ibishoboka byose kugira ngo Amavubi CHAN abone imikino ya gishuti muri uku kwezi kwa Gahyantare.

Sponsored Ad

Ni mu gihe Amavubi makuru yo ngo bigoranye bitewe n’abakinnyi bakina hanze y’igihugu.

Ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu ’Amavubi CHAN’ ndetse n’ikipe y’igihugu nkuru (abakina mu gihugu no hanze ya cyo) bose bafite amarushanwa mu mezi abiri ari imbere.

Amavubi makuru muri Werurwe tariki ya 23 na 31 bazakina na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Amavubi CHAN yo afite igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo muri Mata 2020, ni igikombe kizabera muri Cameroon.

Umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu Regis yavuze ko ikipe ya CHAN barimo gukora ibishoboka byose ku buryo muri uku kwezi yakina imikino ya gishuti ndetse ko ibiganiro bigeze kure.

Yagize ati“turimo gushaka imikino, ni byiza ko ikipe ijya muri CHAN hari imikino ya gishuti yabonetse, hari ibihugu turimo kuvugana na byo ariko turacyabinoza neza igihe cyabyo nikigera turabibatangariza ariko ni vuba kuko ikipe CHAN yo rwose igomba gukina imikino ya gishuti.”

Yakomeje avuga ko ku ikipe nkuru bisa nibigoranye bitewe n’umwanya w’abakinnyi bakina hanze y’igihugu kuko amakipe ya bo atajya apfa kubarekura igihe kirekire, gusa ngo na yo barimo kubigerageza.

Yagize ati”hagati y’itariki 23 na 31 z’ukwa Gatatu dufitemo imikino ibiri, rero ho bisa n’aho bitoroshye kuko urumva iyo minsi uko ingana kandi harimo imikino 2, ikindi abakinnyi amakipe ya bo abatanga mu gihe kitarenze iminsi 5, na byo turimo kubirebaho ariko bishobora kutatworohera bitewe n’izo mpamvu nari mvuze.”

Yakomeje agira “niba umukinnyi ari Djihad Bizimana akaba akina muri Waasland Beveren iriya kipe ntishobora kumuguha ngo umumarane ibyumweru 2, amategeko avuga iminsi 5, iminsi 5 rero kumuguha ubwo ni mbere y’iriya mikino, rero mugiye gukina imikino yegeranye kuriya kugira ngo ubashe gukina undi mukino, turimo kubitekerezaho ntabwo nkubwiye ngo ntibihari ariko biragoye.”

N’ubwo Amavubi makuru ashobora kudakina umukino wa gishuti, amakuru avuga ko ikipe ya CHAN yo mu mikino ya gishuti bashobora gukina harimo Cameroon na Congo Brazaville.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa