skol
fortebet

Impamvu itangaje Liverpool yananiwe gusinyisha Cristiano Ronaldo mbere ya Manchester United yamenyekanye

Yanditswe: Friday 31, Jan 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool niyo yagize amahirwe yo gusinyisha Cristiano Ronaldo mbere ya Manchester United muri 2003 aho yagombaga kumugura miliyoni 4 gusa ngo yagowe n’umushahara wa miliyoni imwe y’amapawundi ku mwaka yasabaga kuko ngo yari gutuma abandi bakinnyi bivumbura.

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa Liverpool n’umwungiriza we aribo Gerard Houllier na Phil Thompson bakurikiranye igihe kinini Ronaldo muri Sporting CP ariko ngo baje kubona ko kumuzana muri Liverpool byari kwica urwambariro kuko ngo miliyoni 1 y’amapawundi yari kuzajya ahembwa ku mwaka yari menshi cyane.

Thompson yagize ati “ Nabwiwe ko amafaranga yo kumugura ari miliyoni 4 z’amapawundi ariko nabwiwe ko yari kuzishyurwa mu myaka 4 buri mwaka miliyoni 1.Nabajije umushahara yagombaga guhembwa bambwira ko ari miliyoni 1 ku mwaka nta misoro irimo.Yari menshi ku mwana w’imyaka 18 ariko barambwiye ko twaganira.”

Umutoza Houllier yavuze ko kugura Ronaldo byari guteza umwuka mubi mu ikipe kuko ngo yari kuzajya ahembwa amafaranga menshi bagenzi be ntibabyishimire.
Nyuma y’icyumweru kimwe Manchester United yaguze Cristiano Ronaldo muri Sporting kuri miliyoni 12.2 z’amapawundi.

Uyu Thompson yagize ati “Nyuma y’icyumweru kimwe nabonye kuri Sky Sports ngo United yaguze Ronaldo miliyoni 12.Sinizeraga amaso yanjye.Naribajije nti “ni gute amafaranga avuye kuri miliyoni 4 akajya kuri miliyoni 12.Yari umukinnyi mwiza nta muntu wari kwibaza ku mafaranga yaguzwe.”

Ronaldo yageze muri United akora amateka akomeye aho yayitsindiye ibitego 118 mu mikino 292.Yatwaye PL 3,FA Cup na Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa