Kigali
startimes

Impamvu Neymar Jr yashyize imbaraga muri gahunda yo kwerekeza muri FC Barcelona yamenyekanye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 3964

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr,yakoze ibishoboka byose kugira ngo asubire mu ikipe yahozemo ya FC Barcelona kubera ko Luis Suarez na Lionel Messi bamubwiye ko bifuza ko agaruka ndetse ngo akumbuye gukinana nabo.



Papa wa Neymar Jr yabwiye ikinyamakuru Footmercato ko Neymar Jr afite urukumbuzi rwinshi rwo kongera gukinana na Lionel Messi na Suarez bakinanaga mbere ya 2017 ariyo mpamvu yarwanye inkundura ngo asubire muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi ariko ntibyamukundira.

Yagize ati “Umunya Brazil aba ashaka kuba ahantu yishimiye.Umuhungu wanjye yari yishimye muri FC Barcelona.Ubwo inshuti ze zamusabaga ko yayigarukamo,byamukoze ku mutima cyane.”

Aba bakinnyi bakinannye na Neymar imyaka 4 kuva muri 2013 kugeza 2017,yakoze ibishoboka byose ngo PSG imurekure ndetse ngo yiyemeje kongera miliyoni 17 z’amapawundi ku yo FC Barcelona kugira ngo PSG imurekure.Neymar Jr agiye gukomeza gukinira PSG kuko ibiganiro hagati yayo na FC Barcelona byananiranye.

Umubyeyi wa Neymar Jr yavuze ko byamubabaje kuba atarabashije gusubiza uyu muhungu we muri FC Barcelona gusa ngo byatewe nuko nta release clause iri mu masezerano ye na PSG.



Urukumbuzi Neymar Jr afite rwo kongera gukinana na Messi na Suarez rwatumye ahatiriza gusubira muri FC Barcelona

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Myugariro Usengimana Faustin yasinyiye Police FC yamuguze akayabo

Myugariro Faustin Usengimana yateye umugongo Rayon Sports asinya imyaka...
2 July 2020 Yasuwe: 559 0

Biravugwa: Rayon Sports mu biganiro byo gusinyisha umutoza Guy Bukasa na...

Amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Ikipe ya Rayon...
1 July 2020 Yasuwe: 1886 0

Rayon Sports yasinyishije Kwizera Olivier na Bigirimana Issa

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020,Ikipe...
1 July 2020 Yasuwe: 1202 0

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo nyuma y’ibyavuzwe n’umuvugizi wa...

Abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda barimo Munyakazi Sadate...
1 July 2020 Yasuwe: 1851 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
30 June 2020 Yasuwe: 3075 0

"Gasogi United ni nk’igare naho Rayon Sports ni rukururana"-Umuvugizi wa...

Umuvugizi wa Rayon Sports FC, Jean Paul Nkurunziza, yakoze mu jisho ikipe...
30 June 2020 Yasuwe: 1694 1