skol
fortebet

Impamvu yatumye Sanchez yerekeza igitaraganya muri Inter Milan yamenyekanye

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Alexis Sanchez yasabye ikipe ya Manchester United kumurekura akigira muri Inter Milan igitaraganya kubera amagambo yabwiwe na Ole Gunnar Solskjaer ko azakina muri Europa League no mu bikombe by’igihugu gusa.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru Daily Star cyabitangaje,umutoza Ole Gunnar Solskjaer wa Manchester United yabwiye uyu munya Chile ko atazigera amuha umwanya uretse muri Europa League,Carabao na FA Cup gusa birangira asabye ko bamurekura akigira muri Inter Milan.

Aya makuru yamenyekanye uyu munsi nyuma y’umunsi umwe gusa Sanchez ageze I Milan aho yatijwe umwaka umwe gusa.

Sanchez wananiwe kwigaragaza muri United,yababajwe no kumva ko atazigera akina muri Premier League bituma yifuza guhunga akisangira mugenzi we Lukaku bakinanaga.

Mu mezi 18 Sanchez amaze muri Manchester United,ntiyahiriwe no kubona ibitego kuko mu mikino 31 yakinnye yatsinze ibitego 5 gusa ariyo mpamvu yerekeje I San Siro gushaka uko yagaruka mu bihe byiza nubwo iyi kipe yamutiye umwaka umwe nta gahunda ifite yo kumugura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa