Kigali

Imyambarire ya Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bavuye gusenga yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 October 2019 Yasuwe: 7109

Rutahizamu Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bafotowe amafoto menshi bavuye gusenga kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize habura umunsi umwe ngo ikipe ye Juventus isura ikipe ya Inter Milan muri Serie A.



Uyu rutahizamu yagaragaye yambaye ikabutura,n’amadarubindi ubwo yafotorwaga n’abantu asohotse muri rumwe mu rusengero rwo mu mujyi wa Turin ari kumwe n’umukunzi we Georgina.

Cristiano usanzwe ari umuyoboke wa kiliziya gatolika,yafotowe agiye kwiragiza Imana mbere y’umukino ukomeye batsinzemo ikipe ya Inter Milan ibitego 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Ronaldo wari wiyambariye imyenda isanzwe irimo ikabutura,umupira,n’inkweto za siporo mu gihe umukunzi we yari yambaye imyambaro ya siporo ya Kappa.

Benshi mu babonye aya mafoto banenze uyu mukinnyi kubera iyi myambarire yajyanye mu rusengero kandi imeze nk’iyo kujyana muri siporo.

Benshi banze kwemera ko Ronaldo n’uyu mukunzi we bari bavuye gusenga kuko iyi myambarire ye itamenyerewe ku bantu bagiye mu rusengero.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    arko ye ubwoye muramwihaye rero

    1 month ago
  • chat_bubble fils

    Niko woe hitimana we ntukavuge ibyo utazi ubuse Dawidi cg Salomon bari bafite abagore bangahe ,va mubujiji

    1 month ago
  • chat_bubble HITIMANA

    Niba RONALDO ashaka ko Imana imwemera nk’umukristu,azabanze areke kuryamana n’abagore banyuranye kandi atere igikumwe n’uyu bari kumwe.Muribuka wa Murusiya-kazi bamaranye imyaka irenga 4 akamuta.Bible ivuga ko itumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.Yesu yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane,kubera ko inzira y’ubukristu iruhanyije cyane kandi ngo abayinyuramo nabo ni bake cyane.Niyo mpamvu niba ushaka kuba umukristu nyakuri,ugomba guhatana (to make efforts).Ntabwo bihagije kujya mu nsengero bakagucurangira,ukabaha icyacumi cyangwa ukarya ukarisitiya ukitahira.Bisaba kwigana Yesu n’abigishwa be,nawe ukajya mu nzira ukabwiriza.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Aubameyang yahungabanyije ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal

Ibibazo bya Arsenal bikomeje kwiyongera kuko kapiteni wayo Pierre-Emerick...
7 December 2019 Yasuwe: 2333 0

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira...

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi...
7 December 2019 Yasuwe: 1840 0

Chelsea yakuriweho ibihano byo kugura abakinnyi yiyemeje gushora akayabo...

Ikipe ya Chelsea FC yaraye igabanyirijwe ibihano yemererwa kugura abakinnyi...
7 December 2019 Yasuwe: 903 0

Bayingana wayoboraga FERWACY na komite ye yose beguye ku mirimo...

Amakuru agera ku Umuryango n’uko ,mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019,...
7 December 2019 Yasuwe: 2372 0

Sugira Ernest yitangiye umuryango we aburizamo itezwa cyamunara ry’inzu ya...

Umukinnyi ukina nka rutahizamu mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe...
7 December 2019 Yasuwe: 4153 0

Ikipe ya Chelsea yari imaze iminsi mu bihano yongeye gukomorerwa kugura...

Ikipe ya Chelsea ubu yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya muri Mutarama...
7 December 2019 Yasuwe: 682 0