skol
fortebet

Imyanzuro yafashwe na RGB nyuma y’isesengura ku bibazo bya Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020,nibwo Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB batangaje imyanzuro 5 yafashwe ku bibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa RGB,Dr Usta Kayitesi yatangaje ko tariki 14 Gicurasi bakiriye ibaruwa ya Ngarambe Charles avuga ko ari we muyobozi w’umuryango wa Rayon Sports aho ngo yababwiye ko mu minsi ya vuba bazabona abantu biyitirira iyi kipe. Aha, ngo nyuma y’iminsi itanu ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Sadate Munyakazi na bwo bwahise bwandikira uru rwego bwerekana ko ari bwo bwemewe.

Ibi ngo ni byo byatumye RGB isanga muri Rayon Sports harimo ibibazo by’amategeko gusa bemeza ko komite ya Munyakazi Sadate ari yo ikwiye kuyobora umuryango aho tariki ya 29 Gicurasi babyemeje ariko babaha inshingano zo gukora amategeko anoze, uburyo inzego zubakitse ndetse n’uburyo bwo kunoza imicungire y’umutungo w’umuryango, ikintu iyi komite itakoze mu gihe cy’ukwezi yari yahawe.

Ubuyobozi bwa RGB buvuga ko bwasanze Rayon Sports ifite amazina abiri, ifite ibyicaro bine ndetse n’ibirangantego birenze kimwe kandi byose bikaba byaragiye bitangazwa ko byemewe n’amategeko aho byagiye bihinduka bitewe n’umuyobozi uyiyoboye. Aha ngo banasanze imikoreshereze y’amafaranga iteye inkeke kuko nta mpapuro na zimwe zerekana uburyo yaba ayinjiye n’ayasohotse yagiye akoreshwa.

RGB ivuga ko Rayon Sports kuri ubu ifite amadeni arenga miliyoni 800 arimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Munyakazi Sadate aho kuri compte zose za Rayon Sports zose kuri ubu hariho ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. RGB ariko ikaba ivuga ko ubwo Sadate Munyakazi yatorwaga kuri compte za Rayon Sports na bwo hariho ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gukora aya masesengura yose, RGB nkuko biri mu nshingano zayo ikaba yihanangirije Rayon Sports kubera ko yakoze amakosa menshi mu muryango, aho yahawe iminsi 30 yo kuba yakemuye ibyo bibazo cyangwa igahagarikwa by’agateganyo mu gihe komite nyobozi y’iyi kipe yo yahagaritswe burundu.

Nyuma yo gusesengura ibibazo biri muri Rayon Sports,hanzuwe ko Munyakazi na komite ye bagomba kuva ku buyobozi bw’iyi kipe yambara umweru n’ubururu kandi ko batagomba kugaruka muri komite nshya iyobora iyi kipe.

Ikindi ni uko uruhande rurimo abahoze mu buyobozi narwo rutemerewe kugaragara muri komite nshya, igomba gushyirwaho mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

Abazaba bagize iyo komite biravugwa ko bazagenwa n’izi mpande zombi, ubundi hakaba ihererekanyabubasha riteganyijwe kuwa 24 Nzeri uyu mwaka.

Imyanzuro yafashwe muri make n’iyi ikurikira:

1.RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano;

2.Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

3.Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.

4.Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze taliki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha

5.Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa