skol
fortebet

Imyigaragambyo y’ikiruhuko cy’izabukuru yahagaritse ubuzima mu Bufaransa

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

Imyigaragambyo yabangamiye bikomeye amashuri n’ibijyanye n’ingendo no gutwara abantu mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Abakozi barakajwe no guhatirwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma, bitaba ibyo bagahabwa amafaranga y’imperekeza y’izabukuru agabanyije.

Abapolisi, abanyamategeko n’abakozi bo mu bitaro no ku bibuga by’indege bifatanyije n’abakozi bo mu rwego rwo gutwara abantu n’abakozi bo mu mashuri, mu rugendo rushobora kwitabirwa n’ababarirwa muri za miliyoni.

Iyi myigaragambyo niyo ya mbere yitabiriwe n’abantu benshi mu Bufaransa mu myaka myinshi yari ishize.

Yemejwe n’amashyirahamwe aharanira inyungu z’abakozi atishimiye gahunda za Perezida Emmanuel Macron zijyanye no gutanga ’pension’ mu buryo bugiye butandukanye.

Abayobozi bavuga ko bamaze igihe bagerageza gushyiraho uburyo bwo gucyemura uko kutumvikana.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyavuze ko iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa kane ari "igihe cy’aho bureberwa kuri Macron".

Cyagize kiti: "Iminsi igiye gukurikiraho igiye kuba ikizamini gikomeye ku mukuru w’igihugu".

Ibitekerezo

  • Twese dutinya "izabukuru".Umuntu yibaza icyo azakora nahagarika akazi ahemberwa.Ikindi abantu batinya ni urupfu.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa