skol
fortebet

Indege ya Cristiano Ronaldo yabujijwe guhaguruka muri Espagne bimubuza gusubira ku kazi muri Juventus

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yabuze uko ava iwabo mu mujyi wa Madeira kubera ko Leta ya Espagne yanze ko indege ye bwite imutwara iva mu gihugu.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yabangamiwe bikomeye n’amabwiriza y’ingendo yashyizweho n’igihugu cya Espagne muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bituma abura uko asubira mu myitozo ya Juventus igomba gutangira vuba.

Indege ya Cristiano Ronaldo yo mu bwoko bwa G650 Gulfstream yaguze akayabo ka miliyoni 30 y’amapawundi,imaze iminsi iparitse mu mujyi wa Madrid muri Espagne,bituma uyu rutahizamu asubika urugendo rwo gusubira mu butaliyani ashobora gusubukura kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita.

Leta y’Ubutaliyani iherutse kwemerera abakinnyi gukora imyitozo umukinnyi ku giti cye guhera tariki ya 4 Gicurasi 2020, mu gihe bazatangira gukorera hamwe mu matsinda nk’ikipe guhera tariki ya 18 Gicurasi.

Ikinyamakuru TVI cyatangaje ko iyi ndege ya Cristiano Ronaldo yagerageje guhaguruka ubugira 3 ariko ibuzwa kurenga ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Madrid.

Iyi ndege ya Cristiano Ronaldo itwara abagenzi 18 ndetse ngo igenda ku muvuduko wa km 981 mu isaha.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Cristiano Ronaldo yagaragaye ari gukorera imyitozo mu ibanga muri stade ya Madeira kandi bitemewe kubera ko abantu bose bo muri Portugal bategetswe kuguma mu rugo kubera Coronavirus.

Cristiano Ronaldo yagaragaye ari muri stade ya Madeira ari gukoreramo imyitozo mu ibanga mu gihe abandi bakinnyi bari mu ngo zabo nkuko biteganwa n’amategeko.

Bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ya Portugal barakariye uyu mukinnyi kubera ko yishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus muri iki gihugumu gihe abandi bamushyigikiye.

Ushinzwe ubuzima mu gace ka Madeira witwa Pedro Ramos yagize ati “Cristiano Ronaldo nta burenganzira bwo kwitoza afite.Afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi baturage bose.Agomba kubahiriza amategeko nk’abandi bose.”

Amafoto ya Cristiano ari kwitoreza muri stade ya Madeira yatumye abategetsi b’iki gihugu barakara cyane ndetse biteza umwuka mubi.

Bwana Ramos yaje kongera kuvuga ko ’Cristiano Ronaldo atigeze yica amategeko ya Coronavirus ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Yagize ati “Abantu bose bava mu nzu bakabikora gusa bagomba kwirinda kwegerana ndetse bakiha intera hagati yabo igihe bari gukora imyitozo. ’Cristiano Ronaldo yakoze ibyo twabonye.

Cristiano Ronaldo nta ruhushya rudasanzwe yahawe kuko abantu bose ari bamwe.Twese duhanganye n’icyorezo kimwe.Umukinnyi mwiza ku isi agomba kubera abantu urugero rwiza. ’Cristiano Ronaldo yakoze imyitozo amasaha make kandi nta mwuka mubi byateje ku isi.

Cristiano Ronaldo ari mu bakinnyi bake ba Juventus bahawe uruhushya rwo kwitahira iwabo nyuma y’uko Coronavirus igeze mu Butaliyani.

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka,Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bagaragaye bari gutembereza abana babo mu muhanda ahitwa Funchal muri Portugal mu gihe abandi bari mu rugo kubera Coronavirus.

Icyakora muri aya mafoto yashyizwe hanze,Cristiano Ronaldo na Georgina ntibari begeranye ubwo bari basunitse utumodoka twarimo abana babo.

Aba bombi bagiye hanze mu rwego rwo kunanura imitsi cyane ko uyu mukinnyi na bagenzi be bakinana muri Juventus bamaze iminsi mu kato nyuma y’aho mugenzi wabo bakinana Daniele Rugani yapimwe bakamusangana iki cyorezo cyaje gufata nyuma Matuidi na Dybala bakinana.

Abantu bose bava hanze y’igihugu cy’ubutaliyani bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14 bivuze ko na Cristiano Ronaldo atazahita atangira imyitozo mbere yo kubanza kumara iyi minsi hasuzumwa niba nta cyorezo agarukanye.

Shampiyona y’Ubutaliyani (Serie A) yahagaritswe ikipe ya Juventus ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 63 ikurikiwe na Lazio Roma ifite amanota 62.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa