skol
fortebet

Indi kipe ikomeye ku mugabane w’I Burayi irifuza Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

Mu gihe bikomeje kuvugwa ko mu mpeshyi y’umwaka utaha kizigenza Cristiano Ronaldo azava mu ikipe ya Juventus,amakipe akomeye yatangiye kumwifuza aho ku isonga hari ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yabyeruye ku mugaragaro.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’imikino muri PSG,Bwana Leonardo yavuze ko yizeye neza ko PSG iri mu makipe yakwegukana uyu kizigenza w’umunya Portugal igihe cyose azaba ari ku isoko.

Yabwiye PSGTV ati “Mu mupira w’ubu ntabwo tukimenya ibizaba.Birashoboka ko Cristiano Ronaldo ashobora kubyuka akavuga ko ashaka kujya gukina ahandi.Ninde wamugura? Ni uruziga rufunze.

PSG yinjiye muri urwo ruziga.Buri gihe aba ari umukino w’amahirwe.Isoko ryo kugura abakinnyi tugomba kuritegura kandi niko tubigenza buri gihe.Dufite abo dukeneye byihutirwa ariko ikintu kitaboneka gishobora kuba.”

Ronaldo w’imyaka 35 ahembwa arenga ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru gusa yafashije Juventus kwegukana Serie A inshuro 2 mu myaka 2 ayimazemo.

Amakipe menshi ku isi yashegeshwe na Covid-19 ndetse na PSG iyarimo gusa Leonardo avuga ko PSG ifite ubushobozi bwo kwikura mu gihombo.

Ati “Umwaka ushize twahombye 15 cyangwa 20 y’amafaranga twinjizaga,uyu mwaka ashobora kwiyongera.Mbabwije ukuri muri PSG harimo ubushobozi bwo kwikura mu gihombo.”

Andi makipe bivugwa ko ashobora kubona Cristiano Ronaldo ni Manchester United na Wolves.

Juventus iri mu makipe yashegeshwe bikomeye na Covid-19 ariyo mpamvu yifuza kurekura Cristiano Ronaldo kugira ngo ibone amafaranga yo gukomeza kubaho cyane ko ahembwa miliyoni 28 z’amapawundi ku mwaka.

Uyu mugabo w’imyaka 35 wageze muri Juventus muri 2018,ahembwa umushahara ukubye inshuro 5 uwa Paulo Dybala umukurikira mu guhembwa menshi muri iyi kipe.

Ikinyamakuru Sport kivuga ko Juventus ishaka gukura uyu mushahara w’umurengera mu bitabo byayo ariyo mpamvu yifuza gushyira ku isoko Ronaldo mu mpeshyi y’umwaka utaha akerekeza ahandi.

Ronaldo usigaranye amasezerano y’imyaka 2,ntazongererwa amasezerano nkuko iki kinyamakuru kibitangaza ndetse ngo amakipe amwifuza yatangira kumurambagiza akazamwegukana ku giciro cyo hasi.

Umutoza Pirlo ntabwo ngo ari kwishimira umusaruro wa Cristiano Ronaldo mu kibuga nubwo amaze gutsinda ibitego 6 muri shampiyona birimo nicyo yatsinze ejo ikipe ya Lazio.

Cristiano Ronaldo wakiniye Manchester United na Real Madrid aramutse yerekeje muri PSG yakinana na Neymar Jr ndetse na Kylian Mbappe bivugwa ko bagiye kongererwa amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa