skol
fortebet

Iniesta yatunguwe n’igishushanyo yakorewe yambaye ubusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu ikipe ya FC Barcelona no muri Espagne,Andres Iniesta,yatunguwe n’igishushanyo yakorewe n’umunya Espagne yambaye ubusa buri buri.

Sponsored Ad

Uyu munyabigwi yahawe icyubahiro n’abaturage bo mu gace kitwa Albacete avukamo, bamwubakishirije icyo gishushanyo ariko cyatunguye benshi kubera ko uwagikoze yamwambitse ubusa buri buri.

Abantu bo muri Albacete bahaye icyubahiro Iniesta kubera ko yafashije igihugu cya Espagne kwegukana Igikombe cy’isi n’ibikombe 2 bya Euro.

Javier Molina wakoze iki gishushanyo yagize ati "Ubwo nakoraga iki gishushanyo narebye imbere n’inyuma nta myenda mbona gikwiriye kuba cyambaye ubusa."

Iki gishushanyo cyagombaga kurangira muri Nyakanga uyu mwaka ariko ntabwo byakunze kubera Coronavirus ariyo mpamvu ngo kizarangira mu mwaka utaha.

Abaturage bo muri Albacete bifuzaga ko iki gishushanyo kirangira tariki 10 Nyakanga uyu mwaka kugira ngo gihurirane n’itariki Espagne yatwariyeho igikombe cy’isi 2010 itsinze ubuholandi.

Espagne yatsinze Ubuholandi igitego 1-0 cyatsinzwe na Iniesta habura iminota 4 ngo iminota 120 yakinwe ngo irangire.

Iniesta akimara kubona iki gishushanyo ari gukorerwa yagize ati "Mwakoze kunyambika ubusa."



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa