skol
fortebet

Intamba mu rugamba zihanije Mauritania Perezida w’u Burundi Ndayishimiye bituma agaragaza amarangamutima adasanzwe

Yanditswe: Monday 16, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Intamba mu Rugamba z’u Burundi zihaniza ikipe y’Igihugu ya Mauritania mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika Perezida Evariste Ndayishimiye ashimagiza abakinnyi b’ikipe y’Igihugu cye.

Sponsored Ad

U Burundi bwari bwakiriye Mauritania kuri Stade yitiriwe Louis Rwagasore i Bujumbura, umukino warangiye U Burubdi buhaye isomo Mauritania buyitsinda ibitego 3-1.

Rutahizamu wa Yanga Africans Saidi Ntibazonkiza wari watsindiye Intamba ubwo zanganyaga na Mauritania igitego 1-1 ku wa Gatatu, ni wo wongeye kuzifungurira amazamu ku gitego yatsinze ku munota wa gatandatu w’umukino.

Mauritania yaje kukishyura ku munota wa 27 ibifashijwemo na Mamadou Niass.

Ndayishimiye Youssuf yaje gutsindira ikipe y’Abarundi igitego cya kabiri ku munota wa 46; mbere y’uko Saidi Ntibazonkiza atsinda agashinguracumu nyuma y’iminota icyenda.

Ku wa Gatandatu Perezida Evariste Ndayishimiye yari yakiriye abakinnyi b’Intamba mu Rugamba, abagenera amafaranga mu rwego rwo kubatera ishyaka n’imbaraga byo gukina uriya mukino.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu, Ndikuriyo Reverien wari kumwe na bariya bakinnyi, yabasezeranyije ko nibatsinda Mauritania buri wese azahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni enye z’Amarundi.

Perezida Ndayishimiye abinyujije kuri Twitter ye, yashimiye abakinnyi b’ikipe y’u Burundi kuba bahesheje ishema igihugu cyababyaye. Ati:

Ndashimira mbikuye ku mutima Intamba mu Rugamba n’abayoboye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi, ku ishema bamaze gutera igihugu cyababyaye batahana insinzi mu mukino wabahuje na Mauritania. Nk’uko nabibaganirije, mwinjira mu kibuga muri bake ariko Abarundi bose muba muri kumwe. Imana ibakomeze.

Gutsinda Mauritania byatumye ikipe y’igihugu y’u Burundi igira amanota ane, ifata umwanya wa gatatu, naho Mauritania iracyari iya kabiri n’amanota atanu. mu itsinda E.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa