skol
fortebet

Inter Milan yahaye akayabo k’amamiliyoni Lionel Messi kugira ngo imwegukane

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Inter Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani yemereye kizigenza wa FC Barcelona,Lionel Messi akayabo ka miliyoni 235 z’amapawundi kugira ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka 4.

Sponsored Ad

Messi utarasinya amasezerano mashya mu ikipe ya FC Barcelona,arifuzwa cyane na Inter Milan kugira ngo aze kuyifasha guhangamura Juventus ya Cristiano Ronaldo ikomeje kuyobora Ubutaliyani cyane ko yatwaye ibikombe 9 byikurikiranya bya Serie A.

Byavuzwe cyane ko Messi atishimiye ubuyobozi bwa FC Barcelona by’umwihariko uko bagura abakinnyi bashya ariyo mpamvu ashobora kuyisohokamo.

Muri uyu mwaka w’imikino urangiye,FC Barcelona yabaye iya kabiri muri shampiyona inyuma ya Real Madrid yabaruhije amanota 5.

Amakuru avuga ko Messi atumvikana n’umutoza Quique Setien ndetse ngo yifuzaga ko yirukanwa gusa ubuyobozi bwa FC Barcelona bwamusabye gutwara UEFA Champions League atabikora akirukanwa.

Ikinyamakuru Gazzetta Dello Sport kivuga ko Inter Milan yiteguye guha Messi akayabo ka miliyoni 60 z’amapawundi kuri buri mwaka kandi bakamuha amasezerano y’imyaka 4.

Ibi byatuma yongera kubona amahirwe yo guhangana na kizigenza Cristiano Ronaldo bagundaguranye muri La Liga.

Messi yemeye kwerekeza muri Inter Milan yahita aba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi ndetse akoroherwa n’imisoro kuko mu Butaliyani byoroshye kurusha muri Espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa