skol
fortebet

Inter Milan yahaye isomo rya ruhago Shakhtar Donetsk isanga Sevilla ku mukino wa nyuma wa Europa League

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubuhanga bwa ba rutahizamu ba Inter Milan barimo Lautaro Martinez na Romelu Lukaku bufashije iyi kipe yo mu Butaliyani kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League nyuma yo kunyagira Shakhtar Donetsk ibitego 5-0.

Sponsored Ad

Nubwo yatangiye ikanga cyane binyuze ku guhanahana imipira migufi,ikipe ya Shakhtar Donetsk yananiwe gukora icy’ingenzi aricyo gutsinda ibitego inyagirwa na Inter Milan ibitego 5-0.

Inter Milan yakinnye bike ariko by’ingenzi yafunguye amazamu ku munota wa 19 w’umukino ibifashijwemo na Lautaro Martinez ku mupira mwiza yahawe na Nicolo Barella nyuma y’umupira yari aherejwe n’umunyezamu Pyatov.

Shakhtar yagerageje kugumana umupira ndetse no gukinira mu kibuga hagati ntiyabasha kubona amahirwe yo kubona igitego.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri ibitego byarumbutse cyane ku ruhande rwa Inter Milan kuko ba rutahizamu bayo Lukaku na Martinez bashegeshe cyane ubwugarizi bwa Shakhtar butari bukanganye cyane.

Rugikubita ku munota wa 64,Danilo D’Ambrosio yatsindiye Inter igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koloneri yatewe neza na Marcelo Brozovic.
Ku munota wa 74 w’umukino Lautaro Martinez yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira mwiza yahawe na Romelu Lukaku.

Nyuma ya Lautaro Martinez,hakurikiyeho ibirori bya Lukaku wahise ashyiramo ibitego 2 birimo icyo yatsinze ku munota wa 78 ku mupira mwiza yahawe na Martinez ndetse n’icyo yatsinze ku munota wa 84 ku mupira yahawe na Stefan De Vrij.

Inter Milan ifite urugamba rutoroshye rwo gutsinda Sevilla bazahurira ku mukino wa nyuma w’iki gikombe cyiswe icyayo kuko imaze kugitwara inshuro 5 zose.

Sevilla yageze ku mukino wa nyuma ku munsi w’ejo ubwo yasezereraga Manchester United iyitsinze ibitego 2-1.

Inter Milan imaze kugera ku mukino wa nyuma mu bikombe bya UEFA inshuro 10 mu gihe Sevilla ari 5.Umukino wa nyuma uzaba kuwa Gatanu saa tatu z’ijoro ku kibuga RheinEnergieStadion.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa