skol
fortebet

Inzu y’ababyeyi ba rutahizamu Sugira Ernest igiye gutezwa cyamunara

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

Itangazo ryatanzwe n’Umuhesha w’Inkiko w’umwuga ku wa 27 Ugushyingo 2019, rirahamagarira abantu bose babishaka, kwitabira cyamunara izaba ku wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2019, ubwo hazagurishwa inzu ya Sebagande Theogene na Nyiraneza Blandine.

Sponsored Ad

Iyi nzu igurishwa ni iy’umuryango wa Sugira Ernest, yubatse mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo.

Uyu mutungo uragurishwa muri cyamunara kubera urubanza RP 0347/09/TGI/MHG, rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rukaba rugomba kurangizwa ku gahato, kubera umwenda umugabo wa nyina wa Sugira yananiwe kwishyura ungana na 1.562.102Frw.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama dukesha iyi nkuru, Sugira Ernest yavuze ko ibyo guteza cyamunara umutungo wabo byabaguyeho batari basanzwe babizi, ariko uwo mugabo agira ubutiriganya bwinshi.

Agira ati "Uriya mugabo agira amanyanga menshi, ntitwigeze rero tumenya ibya ruriya rubanza, twatunguwe no kubona amatangazo atugezeho ; na mama yaratunguwe cyane. Icyo ngiye gukora ni uko ngomba gushaka amafaranga nkishyura uriya mwenda, ariko ibyangombwa by’inzu bakabimpa."

Sugira avuga kandi ko izo manza zikomoka ku makimbirane uwo mugabo agirana n’abantu, ariko no mu rugo bikaba ari uko. Icyo we agiye gukora ari uko umutungo utajya mu maboko y’undi muntu, kuko n’ubwo atavukana n’abandi bana batanu bari mu rugo, atakwemera ko bashiki be na barumuna be bakwandagara.

Agira ati "Uriya mugabo yaraduhemukiye ariko ntacyo twamukoraho. Ngiye kurengera umubyeyi wange na bashiki bange kuko sinakwemera ko bandagara. Amafaranga ndayishyura."

Rutahizamu Sugira Ernest ari mu bihano by’amezi 2 yahawe n’ubuyobozi bwa APR FC kubera ibyo yatangaje mu itangazamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020.

Ibitekerezo

  • Ariko se koko ibi bihuriyehe n’imikino mwabanyamakurumwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa