skol
fortebet

Irambona Eric umukinnyi umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Rayon Sports yahishuye icyo azasaba Perezida Kagame nibahura

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports, Irambona Gisa Eric avuga ko aramutse agize amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repebulika y’u Rwanda, Paul Kagame nta kindi yamusaba uretse kugumya kuyobora u Rwanda.

Sponsored Ad

Irambona yavuze ko nta muntu utabona aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze mu iterambere kandi byose byagizwemo uruhare na Perezida Kagame.

Aramutse agize amahirwe yo guhura na we, ngo yamusaba kugumya kuyobora u Rwanda byonyine.

Yagize ati”ni ikibazo gikomeye ariko namusaba ko yazakomeza kutuyobora ni icyo namusaba nta kindi.”

Eric Irambona ni we mukinnyi Rayon Sports ifite uyu munsi uyimazemo igihe kinini kuko ayimazemo imyaka 7, yayigezemo muri 2012 azamuwe na Didier Gomez da Rosa amukuye mu bato b’iyi kipe, yifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa