skol
fortebet

Ishimwe Kevin wakinnye muri APR FC na Rayon Sports yasezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Ishimwe Kevin uherutse kwirukanwa na APR FC yasezeranye byemewe n’amategeko n’umukunzi we witwa Nana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukina aca ku mpande ariko asatira yateye ishoti ubuseribateri ahitamo kurushinga na Nana.

Byari biteganyijwe ko ubukwe bwa Ishimwe Kevin na Nana La Divah buzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 ariko ntabwo imihango y’ubukwe yemewe muri iyi minsi bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ku wa 28 Ukwakira ni bwo APR FC yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinnyi wayo ukina ku mpande asatira izamu, Ishimwe Kevin, kubera imyitwarire mibi.

Nubwo nta makosa yakoze yatangajwe, byavugwaga ko yaba yaragaragarije abatoza imyitwarire idakwiye ubwo yasifurwaga ko yaraririye mu myitozo.

Uyu mukinnyi wahise wirukanwa mu mwiherero, agataha,yirukanwe muri APR FC nk’uko byemejwe n’umutoza Adil Mohamed Erradi nyuma y’umukino wa gicuti ikipe y’ingabo yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1 ku wa 12 Ugushyingo 2020.

Ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.

“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR.

Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

Ishimwe Kevin w’imyaka 25, yari amaze umwaka umwe muri APR FC nyuma yo kuyigeramo aguzwe muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports na Pépinière FC, yakunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa