skol
fortebet

FIFA yahaye akazi Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya Arsenal

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryahaye Arsen Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal akazi ko gukurikirana ibikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi (Chief of Global Football Development).

Sponsored Ad

Amezi abiri yari ashize izina ry’uyu musaza rivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi ko Arsen Wenger yifuza guhabwa na Fifa akazi akagaruka mu bikorwa by’umupira w’amaguru, kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2019 nibwo inkuru ibaye impamo nk’uko ikinyamakuru ‘The Sun kimze kubyandika.

Arsen Wenger mu cyumweru gishize yari yagiranye ibiganiro n’ikipe ya Bayern Munich ku kuba yayibera umutoza mukuru nyuma yo kwirukana uwari umutoza wayo Niko Kovac gusa byarangiye ibiganiro ntacyo bigezeho.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rikoresheje urubuga rwa Twitter ryatangaje ko Wenger yahawe inshingano zo gukurikirana iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi, aho ariwe uzaba uhagarariye porogaramu zirebana n’abatoza ndetse no kugira uruhare mu itegurwa ry’amarushanwa yose ategurwa na FIFA.

Arsen Wenger asimbuye kuri uyu mwanya Marco Van Basten wahoze ashinzwe tekinike (Technical Director) muri FIFA akaba yarawuvuyeho mu Kwakira 2018.

Arsen Wenger w’imyaka 70 y’amavuko ni Umufaransa watoje ikipe ya Arsenal imyaka 22 yose ayihesha ibikombe 3 bya Premier League, FA Cups 7, anatsindirwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Chamions League muri 2006.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa