skol
fortebet

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryafatiwe ibihano na UEFA kubera Amasaruti y’abakinnyi

Yanditswe: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi uzasanga hari abakinnyi barekana itsinzi mu buryo butandukanye aho kuri izo mpamvu.Ihuriro ry’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Burayi, UEFA, ryafatiye ibihano Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turkiya ndetse yihanangiriza abakinnyi basaga 20 kubera gukoresha insuhuzanyo ya gisirikare (salute) mu mikino yo mu Ukwakira, ubwo iki gihugu cyohrezaga ingabo muri Syria.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cyo gutera isaruti cyafashwe nabi bitewe n’ibibazo bya politiki byariho icyo gihe nk’uko byatangajwe na UEFA kuri uyu wa Gatanu ushize, itangaza ibyemezo byafashwe na komite yayo ishinzwe imyitwarire.

Iyi nkuru dukesha urubuga Alaraby iravuga ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu basuhuje abafana bakoresha amasaruti ya gisirikare mu mikino yo guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’u Burayi, ubwo bakinaga n’ u Bufaransa no mu wundi mukino bakinnye na Albania.

Abakinnyi bo mu ikipe ya İstanbul Başakşehir, barimo Umunya-Brazil Robinho, nabo ngo bakoresheje amasaruti mu mikino ya Europa League.UEFA ivuga ko ibyo abakinnyi bakoze bihabanye n’amategeko abuza kuzana ibikorwa biganisha kuri politiki ku masitade.

Abakinnyi 16 b’ikipe y’igihugu banengewe ibi bikorwa barimo Hakan Çalhanoğlu wa AC Milan, Merih Demiral wa Juventus, na Cenk Tosun wa Everton.

UEFA ikaba yategetse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turkiya kwishyura amande y’Amayero 50,000 (50,800$).Mu mikino ya Europa yo mu Ukwakira, abakinnyi ba İstanbul Başakşehir nabwo bakoresheje amasaruti mu mukino wabahuzaga n’ikipe yo muri Autrichia yitwa Wolfsberger. Abakinnyi batandatu barihanangirijwe barimo Robinho na Edin Visca, ukomoka muri Bosnia.

Bivugwa ko ayo masaruti yakoreshejwe mu rwego rwo kugaragaza ko bashyigikiye ingabo za Turkiya zoherejwe mu majyaruguru ya Syria mu bice bibarizwamo inyeshyamba z’Abakurde zirwanya ubutegetsi bwa Turkiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa