skol
fortebet

Isonga FA nayo yareze Rayon Sports kuyima indezo y’abakinnyi yareze

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibirego birega Rayon Sports muri FERWAFA bikomeje kwiyongera kuko nyuma ya Kimenyi Yves wayireze ku munsi w’ejo n’irerero rya Isonga FA ryareze iyi kipe kuba yaratwaye abakinnyi ryareze barimo Hakizimana Adolphe na Iradukunda Axel ariko ntitange indezo.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa Isonga FA yandikiye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuwa 07 Nzeri 2020,yavuze ko nyuma yo gutegeka Rayon Sports gutanga indezo kuwa 21 Mutarama 2020 itabikoze bityo itagomba guhabwa ibyangombwa by’aba bakinnyi mu mwaka w’imikino utaha.

Isonga FA yagize iti “Dushingiye ku ibaruwa yacu twabandikiye kuwa 21/01/2020 dusobanuza impamvu hari abakinnyi 2 Hakizimana Adolphe na Iradukunda Axel bakiniye Rayon Sports kandi nta ruhushya [release letter]bahawe na Isonga FA.

Nyuma yo kwicarana n’akanama nkemurampaka ka FERWAFA ndetse n’umuyobozi wa Rayon Sports,basabye Rayon Sports kuzegera ubuyobozi bwa Isonga FA bagatanga ibisabwa,kuko abakinnyi bavuzwe haruguru barerewe mu Isonga FA.

Bwana Munyamabanga mukuru,nyuma y’icyo gihe ntago ubuyobozi bwa Rayon Sports bwigeze bwubahiriza ibyasabwe n’akanama nkemurampaka bityo tukaba tubasaba kutazaha Rayon Sports sports license zabo bakinnyi bavuzwe haruguru kuko abo bakinnyi atari aba Rayon Sports kugeza ubu.”

Kumunsi w’ejo,Kimenyi Yves wasinyiye Kiyovu Sports yamaze kwandikira FERWAFA ayisaba ko yategeka Rayon Sports kumwishyura miliyoni 6 FRW yamusigayemo,kumuha urwandiko rumwemerera gusohokamu ikipe [Release letter].

Icya 3 Kimenyi yasabye n’ukumuha uduhimbazamusyi tw’imikino 3 yayifashije gutsinda ndetse n’umushahara w’amezi 2 arimo ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe uyu mwaka.

Nkuko Me Ndayambaje Gilbert uhagarariye Kimenyi yabyanditse muri iyi baruwa yandikiye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA nawe akayigeza ku kanama nkemurampaka ka FERWAFA kagaca urubanza.

Uyu Me Ndayambaje yabwiye FERWAFA ko Rayon Sports yari yemereye Kimenyi miliyoni 8 FRW zo kumugura ariko bamuhaye 2 gusa ariyo mpamvu basaba ko yahabwa 6 zisigaye ndetse bakanamuha ibaruwa imurekura akigendera cyane ko aribo bishe amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa