skol
fortebet

Ivan Minnaert avuga ko Munyakazi Sadate nta bushobozi bwo kuyobora Rayon Sports afite

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Ivan Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yavuze ko umuyobozi wayo,Munyakazi Sadate nta bushobozi bwo kuyiyobora ariyo mpamvu iri mu bibazo bikomeye birimo no kunanirwa kumwishyura.

Sponsored Ad

Uyu mubiligi ukunda kuba ari mu Rwanda yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko nta kibazo cy’amafaranga ifite kubera ko iri gusinyisha abakinnyi batandukanye ahubwo ngo ikibazo gihari n’ubuyobozi.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nziza ariko ifite ubuyobozi bubi, icyo nshaka ni uko iyi kipe yanyishyura nta kindi. Ikibazo kiri muri iyi kipe y’ubukombe ni ubuyobozi, umuyobozi uyiyobora ntafite ubushobozi bwo kuyiyobora. Ibi bigashengura imitima y’abakunzi bayo.”

Uyu Mubiligi yabwiye iki kinyamakuru ko FERWAFA ikwiriye gukemura ikibazo cy’amafaranga Rayon Sports irimo ndetse igafasha n’iyi kipe kubivamo.

Yagize ati “Nta kibazo mfitanye na Rayon Sports, ahubwo iyi kipe ni yo ifite ikibazo, kubera ko ni ikibazo kimaze imyaka ibiri kugeza ubu ntabwo kirakemu…ndakeka FERWAFA igomba kutwereka uko cyagakemutse, bimaze igihe kirekire, FERWAFA yagiye isaba iyi kipe kunyishyura ndetse ikayibwira ko izayifatira ibihano, gusa ndabona ntacyo byahindiye bagomba kwicara bakareba uko ikibazo cyakemuka.

Uyu mugabo yatangaje ko iki kibazo nikidakemuka vuba na bwangu azahita ajya kurega mu nzego zisumbuye zimwishyurize.

Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2015-2016, ayigarukamo mu 2018, aza kwirukanwa binyuranyije n’amategeko, ayireze icibwa miliyoni 13.5 Frw igomba kumwishyura.

Ku wa 2 Nyakanga nibwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, iyisaba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13.675 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujurire mu Ukuboza 2019 kuko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Ntirushwa Ange Diogène,aherutse kwandikira FERWAFA ayisaba gufatira hafi miliyoni 15 Frw Rayon Sports izagenerwa na FIFA cyangwa CAF kugira ngo hishyurwe uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minnaert.

Yagize ati “Rayon Sports tubahaye igihe cy’iminsi irindwi y’integuza yo kwishyura, tubagaragariza ko nibatabikora bizakorwa ku gahato. Nsabye ubuyobozi gufatira amafaranga agenewe Rayon Sports angana n’ibihumbi 14.32$, ibihumbi 500 Frw, hakiyongeraho igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga kingana n’ibihumbi 705.2 Frw ahwanye na 5% by’aya mafaranga yishyuzwa, yaba aturutse muri CAF cyangwa FIFA mukaba mutanze ubutabera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa