skol
fortebet

Jeannot Witakenge wakoze amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukongomani Jannot Witakenge wakiniye Rayon Sports na APR FC ndetse nyuma akagirwa umutoza wungirije w’iyi kipe yamaze kwitaba Imana azize uburwayi yaramaranye igihe.

Sponsored Ad

Witakenge yageze mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi akina umupira wo ku rwego rwo hejuru,watumye abarebye umupira mu myaka 26 ishize bemeza ko ari we mukinnyi mwiza wo hagati wabeyeho mu Rwanda.

Amakuru yaturutse i Bukavu mu bitaro yari arwariyemo muri iki gitondo, aratangaza ko Witakenge Jeannot yitabye Imana aguye muri ibyo bitaro.

Mu mpera z’Ukwezi kwa Nyakanga 2019 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto y’umutoza Witakenge ari mu bitaro, afite ibipfuko byinshi ku nda.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagize ikibazo cyo mu nda, agiye kwa muganga basanga yararwaye Kanseri y’igifu, abaganga bamubwira ko agomba kubagwa.

Muri Nyakanga 2019,nibwo Witakenge yabagiwe ku bitaro bya General de Reference Fomulac Katama biherereye i Bukavu muri DR Congo.

Ubu burwayi ntibworoheye Witakenge kuko yakomeje kuremba agarurwa mu bitaro none birangiye ahasize ubuzima.

Jeannot Witakenge yageze muri Rayon Sports mu myaka ya 1990 avuye muri Espoir FC yabaga mu cyahoze ari Cyangugu, mu 1994 haba Jenoside mu Rwanda yagiye gukina muri Inter Star y’i Burundi.

Yasubiye muri Rayon Sports mu 1996, amateka yerekana ko yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bya shampiyona ya 1997, 1998, 2002 na 2004.

Witakenge yari mu ikipe ya Rayon Sports yo mu 1998 yatwaye igikombe cya CECAFA, igikuye muri Zanzibar.

Witakenge yatwaye ibikombe bya shampiyona kandi bya 2006 na 2007 akinira APR FC.

Witakenge yavuye muri APR FC mu 2009 ajya gukina muri Saint-Éloi Lupopo yo muri DR Congo aho yanasoreje ibyo gukina agatangira gutoza.

Jeannot Witakenge niwe wahawe akazi ko kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports asimbuye Ndikumana Hamad witabye Imana ku I taliki ya 15 Ugushyingo 2017.

Witakenge Jeannot yamaze amezi 4 ari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yirukanwa n’umutoza mukuru Ivan Minnaert wasabye ko ahindurirwa inshingano, ntakomeze kuba umutoza umwungiriza muri Werurwe 2018.

Nyuma ya Jenoside,Witakenge yakiniye Rayon Sports imyaka itatu kuva 1996-99 aho yagize n’amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Muri 1999 yajyanye n’Amavubi mu Bubiligi aratoroka asa n’uretse umupira kugera 2001 ubwo yagarukaga muri Rayon sports yakiniye umwaka umwe akerekeza muri Lupopo yo muri RDC.Yanakiniye ikipe ya APR FC.

Jeannot yakiniye amakipe menshi muri RDC nka Mungano na Lupopo, Vital’o y’i Burundi, Rayon Sports na APR FC, atoza kandi menshi muri aya makipe yakiniye. Ubu yari umutoza wa OC Mungano




Jeannot Witakenge (wa gatatu mu bicaye uvuye ibumoso),wakiniye Rayon Sports kuva mu myaka ya 1990 yatabarutse

Ibitekerezo

  • Jeannot aratubabaje twese.Ubundi Cancer ikunze kwica abantu barengeje imyaka 50.None imujyanye afite 39.Birababaje ukuntu yadukiniye tukishima muli Rayons na APR.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa