skol
fortebet

Jean Lambert Gatare yahishuye ko Robertinho yagiriwe inama akanga kumva mbere yuko banganyiriza i Kigali na Al-HilAl

Yanditswe: Monday 26, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa Radio Isango Star, Jean Lambert Gatare, ni umwe mu bakunzi bakadasohoka b’ikipe ya Rayon Sports ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Sponsored Ad

Iyo umubajije igihe yatangiye kuyifana avuga ko yavutse bimurimo kandi ko gukunda iyi kipe y’Imana nkuko abafana bayo bakunda kubivuga bimuri mu maraso kuva yavuka.

Ati”Njyewe rero sinavuga ngo natangiye gufana Rayon Sports mu wuhe mwaka,kuko njye nibonye nyifana kuva namenya ubwenge.”

Gusa yemeza ko abikomora mu muryango kuko nabo bafanaga Rayon Sport.

Ati”Abo mu muryango bose bakunda Rayon, navutse nsanga ari aba Rayon.ntago nakubwira ngo rero natangiye kuyifana ryari. Navutse mbona ndi umu Rayon".

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na DC TV RWANDA,yahishuye byinshi bitandukanye ndetse anakomoza ku mutoza Goncalves Del Carmo uzwi ku izina rya Robertinho,ko ari mu byatumye Rayon Sports isezererwa mu marushanwa yamakipe yabaye ayambere i wayo.

Ati”Nanjye nk’umukunzi wa Rayon Sports, utavugira ubuyobozi cyangwa utavugira Robertinho nk’umuntu utarashimishijwe n’imyitwarire y’umukino ubanza, nanjye namushyiraho ikosa kuko nubwo tutari abatoza,ariko imyaka tumaze tureba umupira uduhesha uburenganzira bwo kugira icyo umuntu yavuga”.

Yongeyeho kandi ko yakoze ikosa rikomeye mu gushyira ku murongo ba myugariro byaje kuviramo rayon Sports kunganyiriza I Kigali na Al-hilAl igitego kimwe kuri kimwe.

Ati”Yakoze ikosa (error) mugushyira kumurongo ba myugariro,bitewe nuko cyane cyane yari amaze igihe adahari,cyane cyane ntago yari azi imikinire n’ubufatanye bwabo mu kibuga."

Yahishuye ko uyu mutoza yagiriwe inama yo kubihindura mbere y’umukino ntiyabikora.

Ati”Aho ibintu byaje kubera bibi ni uko yagiriwe inama ngo abihindure bigishoboka ntiyabikora biza kuviramo ikipe gutsindwa igitego."

REBA IKIGANIRO CYIIHARIYE TWAGIRANYE NA JEAN LAMBERT GATARE

Ibitekerezo

  • ariko Gatare ye,amugira inama se nka nde? nicyo kica amakipe yacu, urazana umutoza ugashaka no kumutegeka ibyo atoza,ibyo ntabunyamwuga burimo nundi wese uzaza akorera muri ibyo azasezerwa, uwazayikumpera maze iyo myaka uvuga umaze uwureba tukareba icyo ugaragaza,

    Uyumugabo c bazayimuhaye akayitoza izonama zawe ko utazitanze Gasenyi igiye kujya Sudan ngo izatsindireyo

    Hahahahah gatare rwose uransekeje noese kutar’umutoza nyine wagiragango umupangire ikipe muruhe rwego???
    Ese ubundi mwagiye kumuzang igitaraganya mubonako atazi abashoboye n’abadashoboye???
    Cyangwa ikipe bazayiguhe uyitoze turebe??

    Amagambo ngo APR yashije ikibonobono?gasenyi mwese muri bamwe uvugango andi makipe yazanye abasirikare ubizi ute wagezeyo namwe c ko tubatsinze inshuro nyinshi ubwo nimwe kibonobono cyambere.amagambo ntimujya muyabura nicyo mbakundira

    Ariko yeeeeeeee usigaye uri n’umutoza cyangwa umujyanama? kuvuga byo urabishoboye. iyo aza gutsindaatakurikije inama zanyu ibyo wari kubivuga? kora ibyawe n’abandi bakore ibyabo maze urebe. gusa urintyoza mukuvuga byo

    Nubundi kuba Robertinho yaranze inama z’abacoach bungirije kubijyanye na defance kuri iriya match nibyo byatumye yimwa amasezerano.

    Uwo wayigiriye se ko atatsindiye muri sudan amagambo yanyu ntajya ashira ivuga nawe koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa